Kwamamaza

Imikino

Buteera yagaragaje icyamuteye kuguma muri APR FC anavuga ibyo yasabye abayobozi

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Buteera yagaragaje icyamuteye kuguma muri APR FC anavuga ibyo yasabye abayobozi

Buteera Andrew, umukinnyi wa APR FC uherutse kongera amasezerano muri iyi kipe yatangaje ko kuba ari ikipe ihora ihanganaira ibikombe ari yo mpamvu yemeye kuyigumamo kandi ko yabwiye abayobozi ko yifuza gukina bihoraho.

Buteera yaje muri APR FC aturutse muri Uganda, mu ikipe ya Proline FC nyuma yo kwigaragaza mu ikipe y’igihugu Amavubi y’abakiri bato ndetse n’ikipe nkuru.

Buteera ariko ntiyahiriwe muri APR FC kuko nyuma y’imvune ikomeye yagiriye mu Mavubi byatumye atakaza umwanya wo gukina .

Ubwo uyu mwaka warangiraga, Buteera yashyirwaga mu majwi ko ari umwe mu bakinnyi bashobora kuva muri iyi kipe, ndetse bikanavugwa ko amwe mu makipe arimo na Rayon Sports mukeba wa APR amushaka.

Mu cyumweru gishize ariko Buteera yongereye amasezerano y’imyaka 2, Buteera avuga ko kuba iyi kipe ihora ihanganiye ibikombe ari yo mpamvu yongereye amasezerano.

Yagize ati: ”Nishimiye cyane kuguma mu ikipe ihora ihanganira gutsinda ndashaka gufasha ikipe yanjye gutera imbere ikagera ku rundi rwego. Icy’ingenzi kurushaho ni uko mfite abantu bamafasha kandi bampora hafi.”

Buteera avuga ko icyo yifuza ari umwanya uhagije wo gukina kandi ngo ni na byo yabwiye abayobozi. Ati: ”Nashakaga gukina, ni na cyo nasabye, nabibwiye abayobozi ni cyo nshaka, si amafaranga cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose, kuri njyewe icyo nshaka ni ugukina bihoraho. Nishimira gukina kandi nzakomeza gukora cyane.”

Buteera yigaragarije cyane mu ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, yakinnye igikombe cya Afurika mu mwaka wa 2011 ndetse yanakinnye igikombe cy’Isi cyabereye muri Mexico.

Buteera ariko yongeye kugaragaza ubuhanga bwe mu ikipe y’igihugu nkuru muri CECAFA ya 2012 ubwo u Rwanda rwatsindwaga na Uganda ku mukino wa nyuma ari naho yavunikiye.

IBITEKEREZO

  • -xxxx- Yanditse:

    yah ni byiza kbx

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza