Kwamamaza

Imikino

Brésil yanyagiye Argentine, Messi yongera gutahwa n’agahinda

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Brésil yanyagiye Argentine,  Messi yongera gutahwa n’agahinda

Ikipe y’igihugu ya Brésil yaraye inyagiye iya Argentine ibitego 3 ku busa mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi kizabera mu Burusiya mu mwaka wa 2018.

Ibi bitego byatsinzwe na Coutinho usanzwe ukinira Liverpool watsinze icya mbere, Neymar ukinira FC Barcelona atsinda icya kabiri naho Paulinho ukina mu Bushinwa atsinda icya gatatu cyashenguye abakinnyi ba Argentine bari bayobowe na Messi bari bafite icyizere cyo kwishyura.

Gutsindwa kwa Argentine kwakomeje kugabanya amahirwe yo kujya mu gikombe cy’Isi kuko ubu iri ku mwanya wa gatandatu n’manota 16, mugihe Amerika y’epfo yemerwe amakipe ane gusa ajya mu gikombe cy’Isi.

Icyakora ikipe yabaye iya gatanu ijya mu mukino wa kamarampaka kugirango ibone tike.

Iyi ibaye indi ntsinzwi ibabaje iki gihugu kigize nyuma y’indi bagize ku mukino wa nyuma y’igikombe cy’ibihugu muri Amerika y’Epfo, intsinzwi yanatumye Messi asezera mu ikipe y’igihugu ariko nyuma akaza kugaruka.

Argentine na Brésil ubusanzwe ni ibihugu bihora bihanganye muri Amerika y’Epfo ndetse no ku Isi muri rusange. Argentine ariko imaze igihe idatsindira Brésil mu rugo kuko iheruka kubikora mu mwaka wa 1998.


Messi yari yabujijwe ubwinyagamburiro n’abakinnyi ba Brésil

IBITEKEREZO

  • Pascal nshimiyimama Yanditse:

    Namwana unsya aravoma.

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza