Bitunguranye, uwahoze atoza ikipe ya Nigeria yitabye Imana

Umunya Nigeria Stephen Keshi wabaye umukinnyi ndetse n’umutoza w’ikipe y’igihugu ya Nigeria yitabye Imana azize indwara y’umutima aguye muri Benin mu rukerera rwo kuri uyu wa 08 Kamena 2016

Uyu mugabo atabarutse nyuma y’umwaka umwe gusa n’umugore we nawe apfuye.

Keshi yari umwe mu ntwaro z’umupira w’amaguru muri Nigeriya kuko aheruka kubahesha igikombe cya Afurika mu mwaka wa 2013 ari umutoza w’ikipe y’igihugu ndetse yanahesheje iyi kipe iki gikombe ari umukinnyi mu mwaka wa 1994.

Uyu mugabo yaguye mu mujyi wa Benin azize indwara y’umutima bitunguranye, umwe mu nshuti za hafi z’uyu mugabo wari umuri hafi yabwiye ikinyamakuru Sahara reporters ko batunguwe n’urupfu rwe kuko atari arwaye.

Ati:”nta kintu yari arwaye, nta kimenyetso na kimwe cy’uburwayi yerekanaga ariko gusa yari akibabajwe n’urupfu rw’umugore we.”

Keshi apfuye mu gihe yari ari mu biganiro byo gutoza ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo, nyuma yo gutoza Togo akayijyana mu gikombe cy’Isi bwa mbere mu mateka yacyo mu mwaka wa 2006 ndetse akanatoza Nijeriya akanayihesha igikombe cya Afurika mu mwaka wa 2013.

Stephen Keshi yatangiriye umupira nk’umukinnyi mu ishuri rya ACB Football Club aza no kuzamuka mu ikipe nkuru, yakomereje muri Stade d’Abidjan. Yakiniye kandi amakipe y’I Burayi nka Lokeren na Anderlecht zo mu Bubiligi ndetse na RC Strasbourg yo mu gihugu cy’Ubufaransa.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo