Bigoranye, Rayon Sports yavanye amanota atatu i Musanze

2

Umukino w’umunsi wa 25 wa Shampiyona, ikipe Musanze Fc yakiriyemo Rayons Sports birangiye inaniwe kwihagararaho imbere y’abakunzi bayo ku kibuga cyayo ihatsindirwa igitego 1 ku busa.

Ni umukino ikipe ya Musanze Fc yagiye gukina yifitiye icyizere cyinshi nyuma y’uko kuri iki kibuga cyayo yari iherutse kuhanganyiriza na AS Kigali kandi abakinnyi ba Musanze Fc bari bashyiriweho agahimbazamusyi k’ibihumbi ijana (100000Frw) kuri buri mukinnyi wayo iyo baza kuwutsinda.

Ni umukino watangiye mu minota 5’ ikipe ya Rayon Sports yiharira umupira ku rugero rwo hejuru n’ubwo yari ikipe itari iwayo mu rugo aho Musanze Fc kubera igitutu yahise itangira gukora amakosa menshi mu kibuga hagati aho n’umwe mu bakinnyi bayo Otema yahise abona ikarita y’umuhondo hakiri kare ku munota wa 8’.

Gusa ibi ntibyaciye intege abasore ba Habimana Sosthene utari ufite umwungiriza we Katawuti uri I Burundi kuko yahise abasaba gutuza bagakina umupira wabo bakirinda igitutu byatumye ku munota wa 13’ Rutahizamu wayo Peter Otema abona amahirwe y’igitego ku mupira yari yinjirijwe neza na Habyarimana ariko ateye mu izamu Bakame awohereza muri Koruneri.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana ariko umukino ukabona ko udashamaje cyane utananogeye ijisho nk’uko byari byitezwe na benshi bari ku kibuga. Ku munota wa 37’ myugariro wa Rayon Sport Mutsinzi Ange yaje kugira ikibazo cy’imvune ahita asimburwa na Munezero Fiston gusa igice cya mbere cyiza no kurangira nta kipe irebye mu izamu ry’indi ari 0-0.

Igice cya kabiri cyaje gutangira n’ubundi ubona amakipe asa n’ari kwiganaho gusa umutoza Habimana Sosthene yahise akora impinduka mu b’imbere Pekeyake aha umwanya Pignol mu rwego rwo gushaka igitego gusa bikomeza kuba iyanga ku ruhande rwa Musanze Fc.

Ku munota wa 62’ nibwo Rutahizamu w’umunya-Mali Tidiane Kone yahagurukije imbaga y’abakunzi ba Rayon Sports yari yaje ku kibuga ku bwinshi atsinda igitego.

Mu kwishimira icyo gitego, Kone yagaragaje ko yibuka mugenzi we Camara uherutse gutoroka iyi kipe akerekeza i Dubai yerekana nomero 9 yambaraga.

Nyuma y’iki gitego amakipe yakomeje gukina ariko ukabona ko Musanze iri gukina imipira miremire ishaka kunyura mu rihumye ab’inyuma ba Rayon Sports ariko ukabona ko iyo mipira ibapfira ubusa aho n’iminota 90’ n’indi itatu yinyongera yaje kurangira nta gihindutse ari cya gitego 1 cya Rayon Sports ku busa bwa Musanze Fc.

Rayon Sports kandi nyuma y’iyi ntsinzi ikaba igomba gukomeza kwitegura umukino w’ikirarane izahuramo na Gicumbi Fc yahisemo kuza kuwakirira i Kigali hagati mu cyumweru gitaha.

Abakinnyi bari babanjemo ku mpande zombi:

Musanze Fc: Ndayisaba Olivier, Habyarimana Eugene, Kanamugire Moses, Hakizimana Francois, Kimenyi Jacques, Munyakazi Yussuf, Maombi Jean Pierre, Niyonkuru Ramadhan, Peter Otema, Wai Yeka, Tuyisenge Pekeyake.

Rayon Sports: Ndayishimiye Eric, Manzi Thierry, Nzayisenga Jean d’Amour, Mugabo Gaby,Mutsinzi Ange, Olivier Sefu, Fabrice Mugheni, Imanishimwe Djaber, Tidiane Kone, Nahimana Shassir, Nshuti Savio.

David K. Mugaragu

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo