Bidasubirwaho amakipe Isonga na Rwamagana zizamutse mu cyiciro cya mbere

Imikino yo kwishyura ya 1/2 mu cyiciro cya kabiri isize ikipe y’Isonga na Rwamagana zigeze ku mukino wa nyuma zihita zinakatisha tike yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere umwaka w’imikino wa 2017/2018. Ni nyuma y’uko Isonga isezereye Muhanga na Rwamagana igasezerera Miroplast.

Umukino wari witezwe na benshi ni uwagombaga guhuza Isonga na Muhanga kuko wari wavuzweho byinshi ngo Muhanga yawuguze, gusa waje kurangira amakipe yombi anganyije 0-0 Isonga ihita igera ku mukino wa nyuma ndetse inazamuka mu cya mbere bitewe umukino ubanza Isonga yari yatsinze 1-0.

Umukino watangiye ubona ikipe ya Muhanga FC nk’ikipe iri mu rugo isatira cyane gusa amahirwe babonaga ntibayabyaze umusaruro. Isonga yagerageje gukina ihererekanya nk’ibimenyerewe ariko nayo kumenera muri ba myugariro ba Muhanga biranga, amakipe yombi yaje kujya mukaruhuko ari 0-0.

Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku ruhande rwa Muhanga maze iracyiharira ariko kureba mu izamu biranga, amashoti bateraga umuzamu w’Isonga uzwa nka De Gea ababera ibamba umukino urangira ari 0-0 hakomeza Isonga ku gitego 1-0 imikino yombi.

Ku rundi ruhande ikipe ya Rwamagana yatsinze Miroplast 1-0, unukino ubanza amakipe yombi yari yanganyije 2-2, bivuze ko Rwamagana iyisezereye ku giteranyo cy’ibitego 3-2.

Bivuze ko Rwamagana n’Isonga arizo zigeze ku mukino wa nyuma ndetse akaba ari zo zizasimbura Kiyovu Sports na Pepiniere mu cyiciro cya mbere.

Canisius KAGABO / MAKURUKI.RW

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo