Bidasubirwaho, Pogba yamaze kugera muri Manchester United anaca agahigo kari katarabaho

3

Ikipe ya Manchester United yamaze gutangaza ko yamaze kugarura umukinnyi Paul Pogba kandi ko yanamaze gisinya aguzwe amapawundi miliyoni 100 ndetse akaba anaciye agahigo ko kugurwa agatubutse kurusha abandi.

Pogba w’imyaka 23 yasinye amasezerano y’imyaka 5 akinira iyi kipe ariko ashobora kongerwaho undi umwe, akazajya ahembwa ibihumbi 290 by’amapawundi ku cyumweru.

Paul Pogba agarutse muri Manchester united nyuma yo kuyivamo mu mwaka wa 2012 akerekeza muri Juventus yo mu Butaliyani aguzwe ibihumbi 800 by’Amapawundi.

Muri iyi myaka 4 yari amaze muri Juventus, Pobga yayitsindiye ibitego 28 mu mikino 124 yayikiniye nk’umukinnyi wo hagati.

Pogba amaze gukinira ikipe y’igihugu y’Ubufaransa imikino 38 ayitsindira ibitego 6 kandi yari umwe mu bakinnyi bayifashije kugera ku mukino wa nyuma wa Euro 2016 yabereye mu gihugu cy’u Bufaransa.

Paul Pogba agisinya yagize ati:”Nishimiye kugaruka muri United, ni ikipe ihorana umwanya wa mbere ku mutima wanjye kandi nifuzaga cyane gukorana n’umutoza Jose Mourinho. Nagize ibyishimo mu ikipe ya Juventus hamwe n’abakinnyi beza kandi nagiriyemo bimwe mu bihe byiza ariko ibihe bibaye byiza cyane ubwo ngarutse mu rugo Old Trafford. Nishimiraga buri gihe gukinira imbere y’abafana baho, iyi ni yo kipe y’ukuri kuri jyewe yo kungeza ku byo nifuza kugeraho muri ruhago”


Pogba yagarutse muri Manchester United

José Mourinho umutoza w’ikipe ya Manchester United yagaragaje ko yishimiye Pogba agira ati "Paul ni umwe mu bakinnyi beza Isi ifite kandi azaba imwe mu nkingi za Manchester United nshaka kubaka hano. Arihuta, arakomeye, atsinda ibitego kandi azi gusoma umukino kurusha na bamwe mu bakinnyi bakuze mfite hano. Ku myaka 23 afite amahirwe yo kubakira izina aha ngaha, aracyari muto kandi nzakomeza kuzamura imikinire ye, afite amahirwe yo kuba ku mutima w’iyi kipe mu minsi iri imbere”

Paul Pobga abaye umukinnyi wa mbere ku isi uhenze cyane aho akurikirwa na Gareth Bale na Cristiano Ronaldo bombi bakinira ikipe ya Real Madrid

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

  1. ni utaramu guturuja inyamasheke luke shu nishimiye kugaruka kwa pogba muri man u mwifurije amahirwe masaaa!!! muri man u ntakavunike murakoze.

  2. ni utaramu guturuja inyamasheke luke shu nishimiye kugaruka kwa pogba muri man u mwifurije amahirwe masaaa!!! muri man u ntakavunike murakoze.

  3. ni utaramu guturuja inyamasheke luke shu nishimiye kugaruka kwa pogba muri man u mwifurije amahirwe masaaa!!! muri man u ntakavunike murakoze.

Tanga Igitekerezo