Kwamamaza

Imikino

Bidasubirwaho Kanyankore yamaze kwirukanwa muri APR FC

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Bidasubirwaho Kanyankore yamaze kwirukanwa muri APR FC

Ikipe ya APR FC yamaze gutangaza bidasubirwaho ko Kanyankore Yaounde atakiri umutoza wabo nk’uko byari byatangajwe mbere.

Kazungu Claver umuvugizi w’iyi kipe yavuze ko ubu ikipe igomba gutozwa by’agateganyo na Yves Rwasamanzi.

Kazungu yatangarije Makuruki ko ubu byarangiye bamaze gutandukana n’uyu mutoza bari bamaze amezi abiri berekanye nk’umutoza mushya.

Kazungu yavuze ko bamaze kumvikana n’uyu mutoza gutandukana burundu bakaba nta n’umwe ufite ikibazo ku wundi.

Ati "Nyuma y’igihe cy’igeragezwa umutoza Kanyankore Yaounde yari amaze muri APR FC, ntabwo hishimiwe umusaruro yagaragaje cyane cyane mu mikino ya gisirikare yari irimo amakipe ari ku rwego rwo hasi.Bijyanye n’Intego z’ikipe zo gutsinda no gutwara ibikombe, niyo mpamvu ubuyobozi bw’ikipe bufashe icyemezo cyo gutandukana na we."

Kanyankore yirukanywe nyuma y’igihe gito ahawe. Mu gihe yari ahamaze yakinnye imikino ya gisirikare gusa yegukana umwanya wa kabiri.

Avuye muri APR FC atoje igihe gito kitagera no ku mezi abiri mu gihe hari hashize iminsi yirukanywe no mu ikipe y’ighugu nyuma y’iminsi itatu ahawe akazi.

IBITEKEREZO

  • joseph Yanditse:

    Ihangane kanyankore we"

  • Anna Yanditse:

    Ahahahahahahah mbega mwebwe

  • Anna Yanditse:

    Ahahahahahahah mbega mwebwe

  • Kivu Yanditse:

    Ntihazagire utuka Rayon ngo ntibizamugwa amahoro? yo se ko itukana. gasenyi weeee wishimiye ibibazo bya kanyankore nawe ni ejo ikibonera.

  • claude Y Yanditse:

    Yewe Kanyankore weeee urambabaje ariko uranansekeje wageze muri APR ugirango wageze mu ijuru meze si ukuvugishwa ucika ururondogoro warasebanyije wiha kugaya abo utazi sha nkubwize ukuri jya uvuga uziga wibwiyeko gusebya Rayon na Kiyovu biraguhesha amanota kugikona meze kirakwimika uradamarara sinakubwira uravugishwa bishyira kera none kiraguhambirije mutanamaranye kabiri nikogikora ikimbabaje nuko witeranyije na Rayon na Kiyovu ntacyo mwapfaga disi

  • wel Yanditse:

    Kanyankore bamwirukaniye ubusinzi,guhubuka atuka abayobozi bandi makipe atazi aho bahurira basangira,buriya se ubundi ko ntawumenya aho bwira ageze kuki annya aho agihinga?Za Kiyovu agaya ziruta I Burundi yakwamiye!

  • wel Yanditse:

    Kanyankore bamwirukaniye ubusinzi,guhubuka atuka abayobozi bandi makipe atazi aho bahurira basangira,buriya se ubundi ko ntawumenya aho bwira ageze kuki annya aho agihinga?Za Kiyovu agaya ziruta I Burundi yakwamiye!

  • BYINZUKI Jean Baptiste Yanditse:

    Ivuzivuzi yari azanye ntago ryari kumusiga amahoro. Nundi wese uzaz
    a avuga Rayon Sport nabi azajya agenda atamaze kqbiri

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza