Kwamamaza

Imikino

Umweyo uravuza ubuhuha muri Manchester United, 9 barimo Schweinsteiger basezerewe

Yanditswe

kuya

na

Canisius Kagabo
Umweyo uravuza ubuhuha muri Manchester United, 9 barimo Schweinsteiger basezerewe

Umutoza mushya w’ikipe ya Manchester United Jose Mourinho kuri ubu yashyize hanze abakinnyi agomba kuzaba atari kumwe na bo muri uyu mwaka w’imikino wa 2016/2017, aho abagera ku 9 bagomba gusohoka muri iyi kipe bayobowe na kapiteni w’ikipe y’igihugu cy’Ubudage Bastian Schweinsteiger.

Byagiye bivugwa kenshi ko uyu mugabo w’unyaportugal nagera mu ikipe ya Manchester United hari abakinnyi benshi azasezerera.

ibitangazamakuru byagiye bigaruka ku bakinnyi benshi uyu mugabo azasezerera ariko bwa nyuma na nyuma nk’uko Dailymail ibitangaza yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 9 yasezereye mu ikipe ya Manchester United.

Ku rutonde rwashyizwe ahagaragara rw’abakinnyi 9, bayobowe na kapiteni w’Ubudage wanatwaye igikombe cy’isi cya 2014 ari we Bastian Schweinsteiger ndetse n’abandi nka Cameron Borthwick-Jackson, Timothy Fosu-Mensah, Andreas Pereira, James Wilson, Adnan Januzaj, Will Keane, Tyler Blackett na Paddy McNair.

Nyuma yo kubona uru rutonde abakunzi b’iyi kipe ntibemeranyije na Mourinho kuba yarekura abakinnyi nka Schweinsteiger ndetse na Timothy Fosu-Mensah kuko babona iyi kipe yari ikibakeneye.

IBITEKEREZO

  • THE JULIAN Yanditse:

    MAN U turajetwice amakipe

  • Lucky Omerio Yanditse:

    Nihatari Kwa Man U Mouriho Aradusebeje?

  • Dushimirimana Innocent ment Yanditse:

    Bavandi, Man u nimuyitege naho Murinho yajaje.

  • john ozil Yanditse:

    Batinze kubirukana

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza