Baraka Hussein yagizwe umutoza wungirije wa Etincelles Fc

Baraka Hussein yagizwe umutoza wungirije mu ikipe ya Etincelles Fc yo mu karere ka Rubavu nkuko byatangajwe n’ubuyobozi bw’iyi kipe.

Umuyobozi wa Etincelles Fc Nsengiyumva Mvano Etienne yavuze ko bamaze kumvikana n’uyu munyatanzania Baraka Hussein kuba umutoza wungirije wa Ruremesha Emmanuel usanzwe utoza iyi kipe kuzageza mu mpera z’umwaka w’imikino 2016 – 2017.

Nsengiyumva avuga ko uyu mutoza niyitwara neza mu gihe yahawe azongererwa amasezerano.

Ati “ Nibyo koko ejo nibwo twemeje ko Baraka Hussein yungiriza Ruremesha kugirango amufashe kongera gusubira ku rwego ikipe yari iriho, ni ukuvuga ngo dufitanye amasezerano kugeza mu mpera z’uyu mwaka w’imikino.Amasezerano ashobora kuzakomeza umwaka utaha mu gihe yaba agaragaza umusaruro mu gufasha umutoza mukuru”.

Mu ntangiriro za shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru 2016 – 2017, nibwo Etincelles Fc yatandukanye na Mutarambirwa Djabil nk’umutoza wari wungirije, ntihashyirwaho umusimbura.

Baraka Hussein agizwe umutoza wungirije muri Etincelles Fc nyuma yo kunyura mu makipe atandukanye ari umutoza mukuru, ariko yose yagiye amwirukana.

Uyu munyatanzania yatoje Musanze Fc nyuma iramwirukana, aza kwerekeza no muri Gicumbi Fc ari nayo aherukamo nyuma yo kurangiza imikino ibanza ya shampiyona agahita asimbuzwa Okoko Godfrey.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo