Bakame yahishuye innyunzurwa rikorerwa abakinnyi bashya mu Mavubi burizwa ameza

Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Ndayishimiyi Eric Bakame yavuze ko abakinnyi bashya bategerejweho gukorerwa imihango y’innyuzurwa isanzwe ikorerwa abakinnyi bashya mu Mavubi irimo kurizwa ameza bakaririmbira abasanzwe bamenyerewe.

Amavubi amaze iminsi itatu mu mwiherero aho bitegura umukino bazakina na Centre Afrique mu majonjora yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika (CAN) kizabera muri Cameroun muri 2019.

Mbere y’uyu mukino ariko u Rwanda ruzakina imikino yo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi. Muri iyi kipe umutoza Atoine Hey yahamagayemo abakinnyi bashya batari bamenyerewe mu ikipe nkuru.

Umunyezamu Ndayishimiye Eric Bakame, umwe mu bakinnyi bamaze imyaka myinshi bakinira Amavubi yagaragaje ko mu byo bazakorera aba bakinnyi bashya harimo no kubannyuzura.

Ati :” Navuga ko wenda cyeretse bihindutse ariko abantu nka bariya ubundi hari ikintu twakoraga cyo kuburiza imeza bakabanza bakaturirimbira nk’abantu bashyashya tukabannyuzura kandi tukabaha kalibu. Navuga ko abantu nka ba Mambo wenda nyuma y’imyaka myinshi cyane bari bamaze urumva ko ari nko kongera gukorerwa pasiporo bundi bushya, ndumva ko na bo bazanye izindi ngamba urumva tubafata nk’abantu bashyashya kandi tukabaha kalibu.”

Bakame avuga ko bategeje ko abakinnyi basanzwe mu Mavubi bazava hanze ngo hanyuma abakinnyi bashyashya burizwe ameza. Ati :”Dutegereje ko n’abandi bose bagomba kuva hanze bazaza tukaburiza ameza bakaturirimbira tukabannyuzura tukabaha kablibu.”

Abakinnyi bashya baje muri iyi kipe harimo Rucogoza Aimable Mambo wari umaze imyaka ikabakaba itandatu atagaragara muri iyi kipe.Undi mukinnyi mushya ni Iradukunda Eric wa AS Kigali, Mugisha Gilbert wa Pepiniere.

Abandi batamenyerewe muri iyi kipe y’Amavubi ni Niyonzima Olivier Sefu wa Rayon Sports na Mico Justin wa Police FC.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo