Kwamamaza

Imikino

Arsene Wenger yasinye amasezerano mashya muri Arsenal

Yanditswe

kuya

na

Editor
Arsene Wenger yasinye amasezerano mashya muri Arsenal


Mu nama yateranye kuri uyu wa kabiri yahuje abayobozi b’ikipe ya Arsenal nibwo bemeje ko Umutoza Arsene wenger yongeye kugirirwa icyizere cyo gukomeza gutoza ikipe y’Arsenal FC.

Uyu musaza w’imyaka 67 ukomoka mu gihugu cy’ubwongereza yatangiye gutoza iyi kipe mu 1996 agirana na yo ibihe byiza ayizamura ku ruhando mpuzamahanga.

Gusa mu myaka nka 13 ishize abafana ntibamukunze dore ko aheruka gutwara igikombe cya Shampiyona y’abongereza muri 2004

Uyu mutoza amaze igihe kinini atishimiwe n’abafana be dore ko buri mpera za buri mwaka wa shampiyona kimwe mu bintu byabaga bisabwa kandi kinategerejwe n’abantu benshi cyane ba Arsenal ni sezera rya Arsene wenger.

Uyu mwaka nk’indi myaka myinshi ishize, abenshi bemezaga ko igihe cyari kigeze ko uyu mukambwe asezera cyane cyane ko muri uyu mwaka abafana ba Arsenal bagiye bagaragaza ko batamwishimiye nkuko bagiye babigaragaza bakaza ku ma sitade bitwaje ibitambaro bisaba ko uyu musaza yava muri iyi kipe.

Ibi abafana bifuzaga ariko si ko byagenze dore ko ubu yamaze kongererwa amasererano y’imyaka ibiri,cyane ko amasereno ye yagombaga kurangirana n’uyu mwaka w’imikino.

Mu byo abafana bamushinja harimo kutagura abakinnyi bakomeye ku rwego mpuzamahanga aribyo ntandaro yo kutitwara neza kwa Arsenal FC.

Wenger amaze guhesha ikipe ya Arsenal ibikombe 10 birimo ibya shampiyona bitatu ndetse na FA Cup birindwi.

Igikomeje kwibazwa n’abakunzi ba ruhago ni ikijyanye n’abakinnyi bakomeye b’iyi kipe bagaragaje ko batameranye neza n’uyu mutoza ndetse ko badashyigikiye politiki y’ikipe yabo. Aba bakinnyi barimo nka Sachez na Ozil bivugwa ko bashobora guhita batandukana n’iyi kipe.

Raoul Nshungu

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza