Ari Kanyankore na APR FC ni nde wageragezaga undi?

3

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwasezereye umutoza Kanyankore amaze ukwezi kumwe gusa n’iminsi 11 ahawe aka kazi.

APR yavuze ko Kanyankore yatsinzwe igeragezwa nyamara nyir’ubwite nawe ubwo yerekanwaga nk’umutoza mukuru w’iyi kipe y’ingabo z’igihugu yari yavuze ko aje kuyigerageza ngo arebe ko itandukanye n’andi makipe yanyuzemo nka Rayon Sports na Kiyovu Sports.

Tariki ya 27/7/2016 nibwo umutoza Kanyankore yerekanywe nk’umutoza mukuru wa APR FC. Umunyamabanga wa APR Kalisa Adolphe Camarade icyo gihe yavuze ko bazanye Kanyankore kuko bashakaga gukina umupira mwiza kuko yemezaga ko n’ubwo batwaye igikombe cya shampiyona ariko batakinaga neza nk’uko babyifuza.

Icyo gihe kandi Camarade yavuze ko Kanyankore bamuhaye amasezerano y’umwaka umwe nyuma yawo bakazareba umusaruro azaba abagejejeho.


Kalisa Adolphe Camarade yerekana Kanyankore nk’umutoza ntiyari yavuze ko aje mu igeragezwa kuko yavugaga ko bamuhaye amasezerano y’umwaka

Avugana n’itangazamakuru, Kanyankore yavuze ko aje gusuzuma APR FC ngo arebe niba itameze nka Rayon Sports na Kiyovu Sports yemezaga ko zo zari zifite ubuswa mu miyoborere mu gihe yazitozaga.

Yagize ati "Reka nkubwire kandi nkubwije ukuri mu Rwanda igihe nahakoreye muri AS Kigali ikitwa Les Citadins nahakoze neza abantu baranshimye. Muri Rayon Sports no muri Kiyovu mu mbabarire umunsi tuzongera guhura nzabazanira amabaruwa nandikiye Kiyovu na Rayon Sports, ntabwo navuye muri ayo makipe nabi kubera ubuswa , ni ubuswa bwabo kandi ndabivuze babyumve baze no kubireba muri televiziyo. Bakoze nabi ku buryo n’ubu ntibaranikosora, ntabwo navuyemo ko banyirukanye ubwo rero ngarutse nje gupima na APR, nayo nje gupima ngo ndebe ariko ndabizi ko imiyoborere, imikorere ya APR ndabizi ndabyizeye neza ko itameze nk’iya Kiyovu na Rayon Sports. Ibyo ndabihamya kandi ndabivuze ntacyo ntinya”


Kanyankore aza muri APR FC yavuze ko aje kuyipima

Nyuma y’ukwezi kumwe n’iminsi 11 gusa APR FC yatangaje ko Kanyankore yari ari mu igeregezwa n’ubwo Camarade we yari yavuze ko bamuhaye amasezerano y’umwaka umwe.

Kazungu Claver umuvugizi wa APR FC yemeje ko igeragezwa ryarangiye umusaruro ntiwishimirwa ari nayo ntandaro yo kumwirukana.

Ati:”Nyuma y’igihe cy’igeragezwa umutoza Kanyankore Yaounde yari amaze muri APR FC, ntabwo hishimiwe umusaruro yagaragaje cyane cyane mu mikino ya gisirikare yari irimo amakipe ari ku rwego rwo hasi.Bijyanye n’Intego z’ikipe zo gutsinda no gutwara ibikombe, niyo mpamvu ubuyobozi bw’ikipe bufashe icyemezo cyo gutandukana na we”


Kazungu Claver umuvugizi wa APR FC yavuze ko Kanyankore yirukanywe kuko yatsinzwe igeragezwa.

Kazungu yavuze ko ubuyobozi bwa APR FC butishimiye imyitwarire ya Kanyankore mu mikino ya gisirikare nyuma yo kubura igikombe kandi yarakinishije abakinnyi bakomeye mu gihe mu mwaka wa 2015 APR FC yari yatwaye iki gikombe igikuye hanze muri Uganda kandi yanajyanye ikipe ya kabiri kuko iya mbere yari iri muri CECAFA.

Kanyankore ndetse n’ubuyobozi bwa APR FC ntibahwemye gutangaza ko basinyanye amasezerano y’umwaka umwe haba mu kiganiro n’abanyamakuru ndetse hanaba mu mikino ya gisirikare, impande zombi zavugaga ko bafitanye amasezerano y’umwaka. Gusa ubu nyuma y’iyirukanwa ry’uyu mutoza birangiye impande zombi zivuze ko nta masezerano bari bafitanye.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 3

Tanga Igitekerezo