Antoine Griezman yakuriye inzira ku murima ikipe ya Man.U yamwifuzaga

Nyuma yuko hari hashize igihe ikipe ya Manchester United yifuza kugura rutahizamu w’umufaransa Antoine Griezman ukinira Athletico Madrid yo mu gihugu cya Esipanye, kuri ubu amahirwe yayo yo kumubona muri uyu mwaka w’imikino yayoyotse nyuma yaho yongereye amasezerano yo gukinira Athletico Madrid azageza muri 2022.

Kugira ngo Antoine Griezman yongere amasezerano nuko ikipe ye ya Athletico Madrid yamwemereye kumuha umushahara uri hejuru cyane kuko izajya imuhemba ibihumbi 235 by’amapawundi buri cyumweru,akaba ari na we mukinnyi uhembwe aya mafaranga kuva iyi kipe yabaho.

Uretse kuba uyu mukinnyi ariwe uhenze mu mateka ya Athletico Madrid, yahise anaba umukinnyi wa 3 uhembwa amafaranga menshi mu gihugu cya Espanye inyuma y’ibihangange Cristiano Ronaldo na Lionel Messi.

Amasezerano Antoine Griezman yashyizeho umukono avuga ko ikipe yakongera kumwifuza itajya munsi ya Miliyoni 100 z’amayero ni ukuvugana Miliyoni 88 y’amapawundi akoreshwa mu bwongereza.

Antoine Griezman w’imyaka 26, amaze gukinira Athletico Madrid imikino 160 ayitsindira ibitego 83.

Athletico Madrid ifashe umwanzuro wo kutarekura Antoine Griezman kubera ibihano yafatiwe na FIFA bitabemerera kugura abakinnyi mu isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi muri uyu mwaka.

Emmanuel MURWANASHYAKA

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo