Kwamamaza

Imikino

Amikoro atumye Gicumbi FC yanga gukina iterwa mpaga na Kiyovu Sports

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Amikoro atumye  Gicumbi FC  yanga gukina  iterwa mpaga na Kiyovu Sports

Umukino wari guhuza ikipe ya Gicumbi FC na Kiyovu Sports, birangiye Gicumbi FC ibuze ku kibuga iterwa mpaga y’ibitego bitatu ku busa ku munsi wa 29 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda .

Kuri uyu wa kabiri nibwo abakinnyi ba Gicumbi FC batangaje ko batazakina uyu mukino niba batishyuwe ibirarane by’amezi 4 . Rucogoza Aimable Mambo yari yavuze ko abakinnyi bose bitahiye kandi ko batakomeza gukina babona badahembwa kandi nta n’aho babona amafaranga azava.

Ibi rero byaje kurangira Kiyovu Sports igiye ku kibuga ibura ikipe bakina kuko Gicumbi itigeze igera ku kibuga. Ubwo umunyamakuru wa makuriki.rw yageraga ku kibuga yasanze ikipe ya Kiyovu Sports iri kwishyushya yitegura umukino ariko birangira Gicumbi FC itahageze umusifuzi ahita ayitera mpaga.

Gicumbi FC yari ikipe ikomeye umwaka ushize yanabashije gutsinda amakipe yose akomeye arimo APR. Rayon Sports, Police FC n’ayandi ndetse inarangiza ku mwanya wa gatandatu gusa kuva ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwahinduka iyi kipe yahise itangira kubaho nabi idahembwa bigera aho umutoza Ruremesha yegura ariko nyuma aza kugaruka none birangiye itewe mpaga.

Nta cyizere ko ikipe ya Gicumbi izakina umukino utaha kuko nta gihe izahemberwa abayobozi batangaza. Ibi byaherukaga kubaho mu mwaka wa 2012 ubwo ikipe ya Kiyovu Sports yangaga kujya gukina na Mukura VS I Huye nayo abakinnyi banze gukina kubera kudahembwa.

IBITEKEREZO

  • munyaneza damas Yanditse:

    Urucaca nubundi rwarigushwanyaguza izondangare.kiyovu 4ever

  • munyaneza damas Yanditse:

    Urucaca nubundi rwarigushwanyaguza izondangare.kiyovu 4ever

  • FOUSTIN Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano YEBABAWE PORE BASORE BIBAHO NTIMUTEKURAJE.

  • mimi Yanditse:

    Ikipe yacu iragiye tu

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza