Euro 2016: Umutekano wakajijwe bikomeye ku mukino wa nyuma, abafana Ubufaransa bafatirwa ibyemezo

1

Kuri iki cyumweru nibwo hasozwa imikino yo guhatanira igikombe cy’Uburayi ikipe y’Ubufaransa yacyakiriye yisobanura na Portigal ngo barebe utwara igikombe kuri uyu mukino umutekano wa kajijwe kuri sitade uberaho ndetse no mu nkegero zayo, abafana Ubufaransa babwiwe ko nib utsinda nta birori byo kwishimira igikombe kuri Champs Elysees

Uyu mukino urabera kuri sitade de France(saint Denis) mu mujyi wa Paris. Iyi sitade ni hamwe mu duce twagabweho igitero mu kwezi kwa 11 umwaka ushize wa 2015 n’abayitirira idini ya Isilamu gihitana abasaga 100

Uyu ni umukino utegerejweho kwitabirwa cyane kuko Ubufaransa bushaka gutwara igikombe cya Euro cya 3 naho Portigal ya kizigenza Christiano Ronaldo nayo irashaka kukegukana ku nshuro yayo ya mbere

Kuri uyu mukino umutekano wakajijwe cyane , abapolisi n’abasirikare babarirwa mu bihumbi mu bice bitandukanye bacunga umutekano mbere y’uyu mukino

Abategetsi b’Ubufaransa bavuga ko abapolisi 1900 bagenzura agace karimwo abafana, naho andi 3400 bakajya ku nyubako y’umukuru w’igihugu -Champs Eysees.

Umukuru w’ibiro by’ingabo mu mujyi wa Paris, Mathias Vicherat, avuga ko buri mu Polisi afite byibuze abantu 50 acungiye umutekano.

Ariko abategetsi bavuga ko Ubufaransa buramutse butwaye icyo gikombe nta birori bizakorerwa kuri Champs Elysees ku mpamvu z’umutekano nk’uko BBC ibitagaza.

Mu mwaka 1998 ubwo Ubufaransa bwatwaraga igikombe cy’Isi abantu barenga miliyoni bagiye mu birori byo kukishimira aho ku nyubako y’umukuru w’igihugu Champs Elysees.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. Andika Igitekerezo Hano abaransa kunumva bibakomereye nibihangana kuko uriya Ronardo kumutwara igikombe akireba imbereye yewe katubite amaso.

Tanga Igitekerezo