Kwamamaza

Imikino

Amavubi yongeye gutsinda Maroc ubudakoramo mu mukino wa kabiri wo kwibuka

Yanditswe

kuya

na

Jean Paul Niyitanga
Amavubi yongeye gutsinda Maroc ubudakoramo mu mukino wa kabiri wo kwibuka

Savio Nshuti ni umwe mu battsinze ibitego by’Amavubi

Umukino wa kabiri wa gishuti wo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi wahuzaga ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi n’ikipe y’igihugu ya Maroc warangiye Amavubi atsinze ibitego 3 ku busa bwa Maroc.

Uyu mukino wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa 04 Kamena 2017 ubera i Kigali kuri sitade Amahoro i Remera.

Ibitego bitatu byose byabonetse mu gice cya mbere cy’uyu mukino byatsinzwe na Mugiraneza Jean Baptiste Migi watsinze igitego cy’umutwe, Nshuti Dominique Savio ndetse na Iranzi Jean Claude.

Igitego cya mbere cyaturutse ku mupira mwiza Haruna Niyonzima yajereje Nshuti Savio ahita awubyaza igitego.

Mugiraneza Jean Baptiste ni we watsinze gutsinda igitego cya kabiri ku mupira wari uvuye muri koruneli ahagana ku munota wa 35, ku makosa y’umuzamu wa Maroc Abdelail Lebada waje gusimburwa na Arhamani Ismael.

Icya gatatu cyatsinzwe na Iranzi ahagana ku munota wa nyuma w’igice cya mbere.

Ikipe ya Maroc bigaragara ko igizwe ahanini n’abana bakiri bato byagaragaye ko yarushwaga cyane n’abasore b’Amavubi biganjemo abafite ubunararibonye muri ruhago.

Igice cya kabiri cyatangiranye no gusimbuza ku ruhande rw’ubusatirizi bw’Amavubi ariko iki gice kirangira nta kindi gitego kigiyemo.

Uyu wari umukino wa kabiri utojwe n’umutoza Antoine Hey nyuma y’umukino wabanje wo kuwa gatanu, na bwo Amavubi yatsinze Maroc bitego bibiri ku busa byatsinzwe na Bizimana Djihad na Danny Usengimana.

Iyi mikino igamije gufasha Amavubi kuzitwara neza ku mukino uzahuza na Centrafrique kuwa 11 Kamena 2017 ubwo azaba atangira urugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cya 2019.

IBITEKEREZO

  • Ndayambaje j.claude Yanditse:

    Amavubi ni kipe nziza kandi ishimishije umutoza nakore uko ashoboye ashimishe abanyarwanda kuko iki nicyo gihe

  • Papias Yanditse:

    Amavubi yakozepe ariko izadushimisha yatsinze umukino ukurikiyeho wabakuru

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza