Amavubi yazamuwe ku rutonde rwa FIFA

Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi yazamutse imyanya 7 ku rutonde rwa FIFA iva ku mwanya wa 100 igera ku mwanya wa 93.

Uru rutonde rwasohotse kuri uyu wa 9 Werurwe 2017 rwakuye ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ku mwanya wa 100 yariho mu kwezi gushize igera ku mwanya wa 93, ifite amanota 364.

Muri uku kwezi nta mukino u Rwanda rwakinnye n’umwe waba wagendeweho ruzamurwa imyanya irindwi.

Umutoza mushya uherutse guhabwa iyi kipe ngo ayitoz, Umudage Antoine Hey ategerejweho kongera gusubiza Amavubi mu myanya y’imbere ndetse akongera kurusubiza mu bikombe bya Afurika yaba CAN cyangwa CHAN.

Muri Afurika, Misiri niyo iyoboye andi makipe igakurikirwa n’ibihugu nka Senegal, Cameroun,Burkina Faso, Tuniziya. DR Congo, , Nigerie, Ghana, Cote d’Ivoire na Maroc.

Argentine niyo yongeye kugaruka ku mwanya wa mbere ku Isi, ikurikirwa na Brazil , Ubudage, Chile,Ububiligi, Ubufaransa, Colombia, Portugal, Urguay naho Esipanye ikaba iya 10.

Igihugu cy’Ubwongereza cyaje ku mwanya wa 14, naho Ubutaliyani buza ku mwanya wa 15.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo