Amavubi y’u Rwanda yatsinze Maroc mu mukino wo Kwibuka

2

Uyu mukino warangiye u Rwanda rutsinze/Photo.Ruhagoyacu

Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru yabashije gutsinda ikipe y’igihugu ya Maroc mu irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mukino warangiye u Rwanda rubashije gutsinda ibitego 2-0.Igitego cya mbere cyatsinzwe na Djihad Bizimana ku munota wa 30, kuri penaliti.

Igitego cya Kabiri cyatsinzwe na Danny Usengimana ku munota wa 64, ku mupira mwiza yari ahawe na Ally Niyonzima.

Amakipe yombi yakomeje gusatirana ariko iminota 90 y’umukino irangira bikiri ibitego 2 by’Amavubi ku busa bwa Maroc.

Iri rushanwa ryari ryatumiwemo amakipe y’ibihugu 13 ariko hitabiriye Maroc gusa.Undi mukino hagati y’u Rwanda na Maroc uteganyijwe ku cyumweru tariki 4 Kanama 2017 kuri Stade Amahoro guhera saa cyenda n’igice.

Abakinnyi ku mpande zombi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo