Amavubi y’u Rwanda akomeje kujya ahabi ku rutonde rwa FIFA

1

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amaguru yongeye kumanuka imyanya 10 ku rutonde ngaruka kwezi rwa FIFA, aho ku rutonde rwasohotse kuri uyu wa kane tariki ya 11 Kanama 2016, u Rwanda rwisanze ku mwanya w’121 ku isi.

U Rwanda rukomeje gusubira inyuma kuri uru rutonde kuko no ku rutonde rwari ruherutse gusohoka ku wa kane tariki ya 14 Nyakanga 2016 u Rwanda rwari ku mwanya wa 111, nawo rwari rwagiyeho ruvuye ku mwanya wa 103 rwariho muri Kamena uyu mwaka.

U Rwanda muri Afurika rwaje ku mwanya wa 35, aho kuri uyu mugabane ikipe iyoboye izindi ari Algeria iri ku mwanya wa 32 ku isi, ikurikiwe na Ghana muri Afurika, ikaba ku mwanya wa 35 ku isi, Cote d’Ivoire ni iya gatatu muri Afurika n’umwanya wa 36 ku isi, Senegal yo ni iya kane muri Afurika n’iya 41 ku isi, Misiri ni iya gatanu muri Afurika n’iya 43 ku isi.

Ku rwego rw’Isi ikipe ya Argentine ni yo iyonoye izindi, igakurikirwa n’u Bubiligi, Columbia ni iya gatatu, Ubudage ni ubwa kane, Chile ikaza ku mwanya wa gatanu, Portugal ni iya gatandatu, Ubufaransa ni ubwa karindwi, Espagne ni iya munani, Brazil ni iya cyenda, Ubutaliyani ni ubwa cumi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

  1. ndabona bikaze gusa turacyanamanuka Niko mbibona kuko minispok nifate politique yokohereza abakinnyi hanze kugira NGO bajye babasha guhangana nabene wabo bakina hirya iyo.

Tanga Igitekerezo