Amavubi U20: Mashami yitabaje bamwe mu bakinnyi bakomeye muri Rayon Sports na APR FC

1

Mashami Vincent wahawe ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 yahamagaye abakinnyi 26 azajyana muri Maroc barimo Fiston Nkinzingabo wo muri APR FC ndetse na Mugisha Francois wo muri Rayon Sports.

Iyi kipe iratangira imyitozo kuri uyu wa kabiri i Shyorongi bitegura kujya muri Maroc gukina na bangenzi babo bo muri icyo gihugu banganya imyaka. Ku wa kane ni bwo abakinnyi bazagaruka mu makipe yabo mu myitozo bitegura imikino ya shampiyona yo mu mpera z’iki cyumweru.

Ku wa mbere w’icyumweru gitaha ni bwo abakinnyi 20 bazaba batoranyijwe muri abangaba bazafata indege berekeza muri Maroc. Nyuma yo gukina na Maroc, iyi kipe izakurikizaho imikino ya COSAFA.

Ikipe yahamagawe yiganjemo abakinnyi bari bari muri iyi kipe mu gushaka tike yo kujya mu gikombe cya Afurika, abakinnyi bari bakomeye nka Savio, Aimable, Kevin, Djabel na Blaise bose barimo.

Mutsinzi Ange myugariro wa Rayon Sports ni we mukinnyi ukomeye utagarutse muri iyi kipe kuko ari mu bizamina bya Leta.

Nkinzingabo Fiston ukina hagati muri APR FC ndetse na Mugisha Francois myugariro wa Rayon Sports ni bamwe mu bakinnyi bakomeye biganje muri iyi kipe, ukongeraho n’umunyezamu wa APR FC Kimenyi Yves.

Abakinnyi bose bahamagawe uko ari 26.

Abanyezamu: Hategekimana Bonheur (SC Kiyovu), Nzeyurwanda Jimmy Djihad (Isonga), Kwizera Janvier (Bugesera) na Kimenyi Yves (APR Fc)

Ba myugariro: Nsabimana Aimable (APR FC), Ndikumana Patrick (Mukura VS), Niyonkuru Aman (Bugesera Fc), Sibomana Arafati (Amagaju Fc), Ahoyikuye Jean Paul (SC Kiyovu), Mugisha Francois (Rayon Sports) na Nshimiyimana Marc (APR Fc Academy)

Abo hagati : Ntwari Jacques (Bugesera), Nshuti Savio Dominique (Rayon Sports), Nkinzingabo Fiston (APR Fc), Muhire Kevin (Rayon Sports), Ngabonziza Narcisse (SC Kiyovu), Yamini Salum (SC Kiyovu), Bakundukize Innocent (APR Fc Academy) na Ahishakiye Nabil (Scandavia)

Barutahizamu : Itangishaka Blaise (APR Fc), Niyibizi Vedaste (Sunrise Fc), Nshuti Innocent (APR Fc), Manishimwe Djabel (Rayon Sports), Biramahire Abeddy (Police Fc), Kwizera Tresor (Mukura VS) na Usabimana Olivier (Marines Fc).

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo