Amagana y’abafana ba Juventus bakomerekeye mu kivunge biruka bikanze igisasu (Videwo)

2

Amagana y’abafana b’ikipe ya Juventus barebaga umukino wayihuje ikipe ya Real Madrid bikanze igisasu biruka bahunga bituma bamwe bakomerekera mu kivunge.

Aba abafana b’ikipe ya Juventus bikanze igisasu ubwo bumvaga urusaku rw’ikintu cyaturikiye hafi y’aho bareberaga uyu mukino wa nyuma w’irushanwa rihuza amakipe yabaye aya mbere ku mugabane w’u Burayi (UEFA Champions League) ya 2017 waraye urangiye Real yegukanye intsinzi.

Reuters yatangaje ko nyuma yo kwikanga icyaturitse abafana batataniye hirya no hino bahunga bamwe barakomereka ndetse abantu 400 bajyanwa kwa muganga kwivuza ibikomere. Gusa ngo muri bo abantu batanu barimo n’umwana w’imyaka 7 waribatiwe hasi ubwo yari aguye nibo bakomeretse ku buryo bukomeye.

Aba bafana ngo bari bahuriye mu mujyi wa Turin wo mu Butaliyani kuko ngo ari ho hari ahantu hisanzuye ndetse hari n’uburyo bwiza na televiziyo ya rutura ibafasha kureba imikino ikomeye nk’uyu neza.

Polisi nyuma yo kumva urusaku rw’abahunga bavuza induru yahise itabara kuko birukankaga bavuza induru bahuruza binatuma bamwe baburana n’inshuti n’abanyamuryango bari bajyanye kureba uyu mukino.

Birakekwa ko iki kintu abafana ba Juventus bikanze cyaba cyaturikijwe n’umufana wa Real yaturikije ashimishijwe n’instsinzi y’ibitego bine (4) Real yari imaze gutsinga mu gihe Juventus yari ifite kimwe (1) dore ko ngo ibi byanabaye igice cya kabiri cy’umukino cyegera umusozo.

Aka kavidewo karakwereka byinshi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo