Amagambo ya Ndoli kuri APR na Rayon Sports aramuhanishije

4

Umunyezamu w’ikipe ya AS Kigali Ndoli Jean Claude yamaze guhagarikwa imikino ibiri ndetse anacibwa amande y’ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda nyuma y’amagambo yavuze nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ibitego bibiri ku busa.

Tariki ya 30/10/2016 ubwo Ndoli Jean Claude n’ikipe ye ya AS Kigali bamaraga gutsindwa na Rayon Sports ibitego bibiri ku busa uyu munyezamu yavuze ko batsinzwe bibwe ngo kuko rutahizamu wa Rayon Sports Camara yari yamukoreye ikosa ubwo Rayon Sports yatsindaga igitego cya mbere.

Ndoli nyuma y’umukino yahise avuga ko ikipe ye ya APR FC yamutije muri AS Kigali ndetse na Rayon Sports zikunda kubogamirwa n’abasifuzi.

Ibi byakiriwe nabi na FERWAFA maze akanama gashinzwe imyitwarire gahita kamutumumiza ngo yisobanure ari nabyo bimuviriyemo guhagarikwa imikino ibiri adakina ndetse n’amande y’ibihumbi 100 by’amafaranga y’u Rwanda

Nshimiye Joseph team manager wa AS Kigali yavuze ko bagiye kubireba niba bikurikije amategeko bakabona kugira icyo babikoraho . Ati:”Icyo dutegereje ni ukureba niba bikurikije amategeko nidusanga bikurukije amategeko tuzabyemera nidusanga bidakurikije amategeko ubwo tuzabijuririra.”

Gusa Ndoli n’ubwo ahanwe nyuma yo kuvuga aya magambo azize yumvikanye mu itangazamakuru avuga ko yicuza ibyo yavuze kuko ngo yabivuze nta bimenyetso afite kandi ko yabivuze abitewe n’akababaro yaratewe no gutsindwa na Rayon Sports kandi nabo barashakaga gutsinda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. Muge mureka kwiyahuza amagambo ubundi mukine ruhago nutsindwa wemere kuko gusakuza ntacyo byahindira.kandi bikarenga ingaruka ukazibona nyuma.

Tanga Igitekerezo