Amagambo ya Minisitiri Uwacu yateje ururondogoro mu batoza maze baramusubiza

1

Bamwe mu batoza ntibatinye kuvuga ikibari ku mutima nyuma yuko Minisitiri Uwacu atangaje ko nta bushobozi bwo gutoza ikipe y’igihugu Amavubi bafite.

Nyuma y’uko Minisitiri Uwacu Julienne atangaje ko abatoza b’Abanyarwanda ba ruhago bataragira ubushobozi bwo gutoza ikipe y’igihugu, bamwe muri bo batangiye kumusubiza ndetse bamwe bamubwira ko nta bubasha afite bwo kumenya ubushobozi bwabo.

Kuwa kabiri tariki ya 14 Kamena 2016 ni bwo Minsitiri w’umuco na siporo mu Rwanda Uwacu Julienne yabwiye abagize inteko ishinga amategeko ko abatoza bo mu Rwanda hari ubushobozi bataragira bubemerera gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.

Ibi yabisubije nyuma yo kubazwa niba bitaba byiza ikipe Y’igihugu ihawe abanyarwanda badasaba amafaranga menshi aho kuyiha abanyamahanga basaba amafaranga menshi kandi ntibanatsinde.

Igisubizo cua Minisitiri Uwacu nticyakiriwe neza n’abatoza b’abanyarwanda ndetse n’abandi bafite aho bahuriye n’umupira w’amaguru, Eric Nshimiyimana utoza AS Kigali yavuze ko atabica ku ruhande Minisitiri Uwacu ntabushobozi afite bwo kumenya umutoza ushoboye n’udashoboye.

Eric Nshimiyimana yagize ati: "Mu cyubahiro tumugomba, mu cyubahiro duha Leta yacu icya mbere twamusaba azaze adufashe atuzamure kuko nta wundi wabikora, iyo umuntu akubwiye ko nta bushobozi ufite ni uko aba atabizi, ntabwo ari ukunyura ku ruhande umuntu amenya ubushobozi bw’undi iyo na we afite ubushobozi bwo kubureba, jyewe sina jija (sinagenzura) umusirikare ntari umusirikare.”

Kasa Mbungo Andrew utoza Police FC we yavuze ko icya mbere cyazamura umupira w’u Rwanda ari ugutegura abawukina, gusa na we yavuze ko ibyo Minisitiri yavuze ari ukwibeshya. Ati:”Kubyo yavuze nibaza ko hari ukwibeshya kandi buriya gukangura uwisinziriza buriya biragora cyane”

Umutoza Bekeni utoza ikipe y’Amagaju na we yagaragaje ko yababajwe n’ibyo umuyobozi w’icyubahiro nka Minisitiri yavuze ku bantu ashinzwe.

Uyu mutoza we yabwiye uyu mu Minisitiri ko abanyarwanda bamenye ko abangore bafite ubushobozi kuko Leta yabahaye umwanya bakabugaragaza, na we asaba ko Minisitiri yaha umwanya abatoza b’abanyarwanda yise ko badafite ubushobozi bakamwereka icyo bashoboye kuko icya mbere ari icyizere.

Aba batoza bavuze ibi nyuma ya Karekezi Olivier wabaye kapitene w’ikipe y’igihugu na we wavuze ko ibyo Minisitiri yavuze bihabanye n’ukuri kuko aho guhemba umuzungu amafaranga menshi kandi atanaguhesha CECAFA birutwa no gushora amafaranga mu kuzamura ubushobozi bw’abatoza b’babene gihugu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo