Kwamamaza

Imikino

[Amafoto] Rayon Sports yishimiye igikombe cy’Amahoro ihakura amafaranga azayifasha muri 2016/2017

Yanditswe

kuya

na

Canisius Kagabo
[Amafoto] Rayon Sports yishimiye  igikombe cy’Amahoro ihakura amafaranga azayifasha muri 2016/2017

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 30 Nyakanga 2016 mu rwego rwo kwishimira no kwerekana igikombe cy’amahoro, ubuyobozi n’abakinnyi b’ikipe ya Rayon Sports bifatanyije n’abakunzi b’iyi kipe mu karere ka Huye mu muhango wo kwerekana no kwishimira igikombe cy’amahoro wasorejwe kuri Hotel Petit Prince ku Itaba hakorerwa n’igikorwa cyo kwitanga amafaranga azafasha iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino.

Ni umuhango wari witabiriwe na bamwe mu bakinnyi ba Rayon Sports barimo Manishimwe Djabel, Munezero Fisto, Kwizera Pierrot ndetse na Muhire Kevin n’abandi.
Hari kandi umunyababanga w’umuryango wa Rayon Sports hamwe n’abakunzi b’iyi kipe aho bari bitabiriye ari benshi cyane.

Ni igikorwa cyatangiye ku isaha ya saa 14:45’ aho abitabiriye uyu muhango bahuriye ahitwa Rwabuye, maze ku isaha ya saa 15:00 batangira umutambagiro ny’irizina wo kwerekana igikombe watangiye bava Rwabuye - Stade Huye - RRA - isoko rya Huye - kwa Bihira - EAR - UR - Mukoni - Tumba - Rango bahita bazenguruka Rango - Tumba - Rango - Mukoni - UR - ECOBANK - Cyarabu - Isoko rya Huye basoreza kuri Hotel Petit Prince.

Uyu muhango wasorejwe kuri Hotel Petit Prince aho abakunzi ba Rayon Sports basabanye maze haba n’igikorwa cyo gukusanya amafaranga azafasha iyi kipe mu mwaka utaha w’imikino wa 2016/2017 aho habonetse amafaranga y’u Rwanda angana n’ibihumbi 807 azatangwa mu minsi ya vuba.

Kuri aya mafaranga hiyongeraho amafaranga yabonetse ako kanya (cash) angana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 138 ndetse n’amadorari 100 na yo yatangiwe aho, yose hamwe akaba agera ku mafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 1 n’ibihumbi 25 bisaga. (1,025,000 rwf)

Dore amafoto agaragaza uko byari byifashe


Pierrot na Fisto bamwe mu bakinnyi bari bahari

IBITEKEREZO

  • Gabby moise zappy Yanditse:

    kbs byari byiza I huye kd biracya no muri uyumwaka mushya dutsindira ibindi bikombe

  • nzabandora fidele Yanditse:

    nukuri bayobozibacunimukomerezaho nahandi turabatereje nikaribu tubahaye ikaze.

  • manishimwe Yanditse:

    nibaze nahano kgl turabategereje, bazanyure nyabugogo bakigeze kuri sitade regional.

  • Bosco Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano nabandi nibakomerezeho tubone ukuntu twakwiyubaka

  • Bosco Yanditse:

    Andika Igitekerezo Hano nabandi nibakomerezeho tubone ukuntu twakwiyubaka

  • kanakinyana Yanditse:

    No hatari

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza