Alvaro Morata ashobora gusimbura Zlatan utazongererwa amasezerano na Man.U

1

Zlatan Ibrahimovic, rutahizamu w’imyaka 35 ukomoka muri Suwede afite amahirwe make cyane yo guhabwa amasezerano mashya n’ikipe ye ya Manchester united kubera imvune ikomeye yagize mu mpera za shampiyona y’umupira w’amaguru mu gihugu cy’ubwongereza.

Ku rutonde rw’abagomba gusimbura Zlatan Ibrahimovic ruyobowe na Alvaro Morata, rutahizamu w’imyaka 24 w’ikipe ya Real Madrid yo mu gihugu cya Esipanye ari na ho uyu mukinnyi avuka.

Ikigaragaza ko Zlatan yamaze gukurwaho icyizere ni uko ubwo abandi bakinnyi bagenzi be berekezaga mu biruhuko banitegura umwaka utaha w’imikino, uyu mukinnyi yagaragaye ku kibuga cy’imyitozo cya Manchester United cyitwa Carrington Training Complex atajyanye n’abandi.

Abayobozi b’ikipe ya Manchester United, bavuze ko batiteguye kongerera Zlatan Ibrahimovic amasezerano ariko bazarindira ukwezi kwa karindwi amasezerano bafitanye akarangira bagatandukana na we mu mahoro ,kandi kugeza icyo gihe bazaba bamuha agahimbazamusyi ke kangana na 367,640 by’amapawundi buri cyumweru.

Nubwo Manchester united yifuza Morata wa Real Madrid, iranavuga ko bikomeye kuba yaza muri iyi kipe kuko na bo bataratanga David De Gea mu ikipe ya Real Madrid.

Nkuko tubikesha Daily Mail kandi ngo biramutse byanze ko igura Alvaro Morata bazerekeza muri Athletico Madrid bakagura Antoine Griezman,nubwo bikomeye kuba iyi kipe yarekura uyu mukinnyi uyifatiye runini mu gihe bahawe ibihano byo kutagura abakinnyi muri uyu mwaka utaha w’imikino.

Nyamara nubwo ikipe ya Manchester United ifite impungenge zo kudahabwa Alvaro Morata kubera kwanga gutanga umunyezamu David De Gea wigeze kwifuzwa na Real Madrid, mu cyumweru gishize umutoza w’ikipe ya Real Madrid ari we Zinedine Zidane yari yatangaje ko atagikeneye cyane David De Gea ahubwo agomba gukomeza guha amahirwe ,umunyezamu Keylor Navas wamufashije gutwara ibikombe cya Shampiyona ya Esipanye na UEFA Champions League.

Zlatan Ibrahimovic wageze mu ikipe ya Manchester United mu mwaka ushize w’imikino 2016/2017,yayikiniye imikino 28,agira uruhare mu bitego 22;atsinda 17 anatanga imipira ivamo ibitego 5,anayifasha gutwara ibikombe 2 birimo English Football League(EFL) na Europa League.

Zlatan ari kuganira n’ikipe ya Los Angeles FC n’ikipe ya Los Angeles Galaxy zose zibarizwa muri Shampiyona y’umupira w’amaguru muri Leta zunze Ubumwe zAmerika (MLS)

Emmanuel Murwanashya

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo