Kwamamaza

Imikino

Rayon Sports yihimuye kuri APR FC isinyisha Rwatubyaye Abdoul

Yanditswe

kuya

na

Muneza Ferdinand
Rayon Sports yihimuye kuri APR FC isinyisha Rwatubyaye Abdoul

Rwatubyaye Abdul yamaze gusinyira ikipe ya Rayon Sports ahita anahabwa nimero 15

Nyuma y’aho byari bimaze iminsi bivugwa ko umukinnyi Abdul Rwatubyaye wari usanzwe akinira ikipe ya APR FC agiye kwerekeza ku mugabane w’iburayi , ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bumaze gutangaza ko uyu mu kinnyi amaze kuyisinyira akazayikinira mu gihe kingana n’imyaka ibiri.

Abinyujije kurubuga rwe rwa twitter, Olivier Gakwaya umunyamabanga w’ikipe ya Rayon sports yemeje aya amakuru nubwo nta byinshi yabivuzeho.

Gusa Rwatubyaye yagaragaye ahabwa umwenda wa Rayon Sports anasinya ku masezerano, akazajya yambara numero 15.

Kuri ubu Rwatubyaye ni umwe muri ba myugariro beza bari mu gihugu ubu.

Ibi umuntu yabifata nko kwihimura kuko ikipe ya Rayon Sports yari imaze iminsi ibabajwe n’umukinnyi Imanishimwe Emmanuel wahoze ayikinira akaza kugurwa na APR mu buryo bo bavuga ko butakurikije amategeko.

Ni ibintu bidasanzwe ko ikipe ya Rayon Sports igura umukinnyi ukomeye nka Rwatubyaye ukiri muto kandi ushakishwa cyane imuvana muri APR FC.

Uyu musore yarerewe mu ari Academy y’ikipe ya APR FC ayikuriramo akomeza kuyikinira kuri ubu akaba yari umukinnyi umwe mu bakinnyi beza iyi kipe yari ifite dore ko yanashakishwaga n’ikipe yo Slovakia.

Aya makuru kandi aje asa n’atunguranye kuko Rwatubyaye ubwe ntiyahwe kwemeza ko azajya gukina i Burayi ndetse akenshi yanagiye anyomoza amakuru yagendaga ahwihwiswa ko atakigiye. Bisome mu nkuru yabanje: http://makuruki.rw/IMIKINO/article/Rwatubyaye-Abdoul-yanyomoje-iby-uko-atakigiye-gukina-I-Burayi?var_mode=calcul


Rwatubyaye afashe umwenda wa Rayon Sports n’amasezerano yari amaze gusinya

Muneza Ferdinand

MAKURUKI.RW

IBITEKEREZO

  1. Mwiriwe neza ndumukunzi WA aper ndabaza abafana ba reyo niko kuki ibyiza byanyu musakuza cyane nuko biba bibatunguye ariko nibyo ntawabarenganya gusa nimuhumure nimwe mujyezweho murihi hit rwose ahantu hose ndagije saba abayobozi bapeli kugarura abanyamahanga kuko nibiguma gutya reyo izandunsinda paka murakoze

  2. Mwiriwe neza ndumukunzi WA aper ndabaza abafana ba reyo niko kuki ibyiza byanyu musakuza cyane nuko biba bibatunguye ariko nibyo ntawabarenganya gusa nimuhumure nimwe mujyezweho murihi hit rwose ahantu hose ndagije saba abayobozi bapeli kugarura abanyamahanga kuko nibiguma gutya reyo izandunsinda paka murakoze

  3. Mbega Inyundo Equipe ya APR Fc ikubitswe na Rayon Sport bayihimuyeho kbs kuri Manishimwe.

  4. Mbega Inyundo Equipe ya APR Fc ikubitswe na Rayon Sport bayihimuyeho kbs kuri Manishimwe.

  5. Apr ikubiswe kinubi mugahanga, ubundi nzarebe uriyamuswa wumusaza kanyankore aho azamenera

  6. 1 | 2

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza