Kwamamaza

Imikino

Agahimbazamusyi k’abakinnyi kongeye guteza amakimbirane muri Ghana mbere yo gukina n’Amavubi

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Agahimbazamusyi  k’abakinnyi kongeye guteza amakimbirane muri Ghana mbere yo gukina n’Amavubi

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana ntavuga rumwe na Minisitiri wa Siporo muri iki gihugu ku igabanywa ry’agahimbazamusyi ku bakinnyi b’ikipe y’igihugu the Black Stars.

Ibinyamakuru byo muri Ghana byanditse ko abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Ghana bagomba kugabanyirizwa agahimbazamusyi bahabwaga ku mukino batsinze bakaba bazajya bahabwa amadorari magana inani aho guhabwa amadorari igihumbi bivuze ko bakuriweho 20%.

Ibi ngo byavuye mu nama yahuje abakinnyi na Minisitiri wa Siporo muri Ghana Nii Lante Vanderpuye abakinnyi babwiwe ko bagomba kugabanyirizwaho 20 ku ijana ku gahimbazamusyi bafataga. Ibi binyamakuru bikomeza bivuga ko iki cyemezo cyateje umwuka mubi mu ikipe kuko abakinnyi batemeraga kugabanyirizwa agahimbazamusyi

Kesi Nyantakyi, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Ghana na we ntiyemeranye n’iki cyemezo ndetse ngo n’inama cyafatiwemo ntayo azi. Ati: ” nta nama n’imwe natumiwemo ivuga ku gahimbazamusyi k’abakinnyi b’ikipe y’igihugu, sinzi n’uburyo agahimbazamusyi k’ikipe y’igihugu gatangwamo nta makururu rero natangaho”

Nyantakyi kandi yanenze imiyoborere y’uyu mu Minisitiri amushinja gutesha agaciro umupira wo muri Ghana aho kuwubaka. Ati: ”nari nizeye ko Minisitiri azashyigikira umupira wacu aho kuwunenga, numvise Minisitiri avuga ko amarushanwa yacu adashimishije ariko se igitekerezo cye ni ikihe?...ntekereza ko akwiye guhagarika gusebya umupira wacu”

si ubwa mbere ibibazo by’amafaranga bivugwa mu ikipe ya Ghana igiye gukina n’Amavubi y’u Rwanda kuko n’umukino wa mbere wabereye i Kigali, Ghana igatsinda igitego kimwe ku busa, abakinnyi bari banze kuza batabonye amafaranga basaba ko Minisitiri yazana amafaranga mu ndege bakayahabwa bakimara gutsinda bemera kuza ari uko bikozwe gutyo.

Ibi kandi ni nako byagenze mu gikombe cy’Isi giheruka kubera muri Brazil mu mwaka wa 2014 na bwo bemeye kugenda ari uko agahimbazamusyi kabo bakajyanye mu ndege bakamara gukina bahita bagahabwa.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza