Niyonshuti Adrien yakoze impanuka mbere y’amasaha make ngo ahagararire u Rwanda

Umukinni mpuzamahanga w’u Rwanda mu mukino w’amagare yaraye akoze impanuka agira ikibazo ku rutugu ariko kuri ubu aratangaza ko yiteguye neza guhagararira u Rwanda mu mikino Olympic.

Kuri uyu wa gatandatu ni bwo Niyonshuti Adrien aza gutangira gukina isiganwa ahagarariye u Rwanda, uyu mukinnyi avuga ko yiteguye kwitwara neza n’ubwo yakoze impanuka akagira ikibazo ku rutugu.

Kugeza ubu, Niyonshuti yatangaje ko imyitozo imeze neza kandi ko yiteguye kwitwara neza. Ati: ”Imyitozo imeze neza ndumva nta kibazo muri rusange nubwo habayeho ikibazo ejo nkakora impanuka ariko ni ibisanzwe nk’umukinnyi ko umuntu agira ikibazo cy’imitsi cyangwa se impanuka cyane cyane ku magare ariko meze neza abaganga bakomeje kunkurikirana kandi ndumva niteguye bihagije kuzagira icyo nkora mu mikino”

Adrine avuga ko azagerageza umwenda w’u Rwanda ukazagaragara ku mateleviziyo mpuzamahanga ku buryo azakora uko ashoboye akayobora abandi mu irushanwa hagati (break away) n’ubwo bisaba ingufu ariko nanone ngo nibyanga azagerageza arangize muri 20 ba mbere.

Kuri uyu wa gatanu tariki 05 Kanama 2016 ni bwo i Rio de Janeiro muri Brésil haraba umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Jeux Olympiques, uteganyijwe guhera i saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18H00) ku isaha ya Rio haraba ari i saa tanu z’ijoro (23H00) ku isaha yo mu Rwanda.

Uwo muhango uraba ugizwe ahanini n’akarasisi gakorwa n’abakinnyi, abatoza n’abandi bahagarariye Comités Olympiques 206 zo hirya no hino ku isi; ibendera ry’u Rwanda rikaza kuba ritwawe na Niyonshuti Adrien.

Izi Jeux Olympiques - Rio 2016 zirimo ubwoko 40 bw’imikino, abakinnyi bose hamwe basaga ibihumbi 26 zikaba zifite umwihariko w’uko golf na rubgy bakina ari ikipe igizwe n’abakinnyi 7 ikaba ari imikino mishya itabaga muri Jeux Olympiques.

Harimo kandi n’abakinnyi b’impunzi mu bihugu binyuranye bahawe amahirwe yo kuzarushanwa ku izina n’ibendera rya Comité International Olympique.

Kuri ubu abakinnyi b’u Rwanda bari i Rio ni Niyonshuti Adrien, Umurungi Johanna na Imaniraguha Eloi, na ho abandi 4 barimo Nyirarukundo Salome na Byukusenge Nathan bitoreza mu Rwanda, Mukasakindi Claudette muri Kenya na Uwiragiye Ambroise muri Hollande, bazagera i Rio iminsi yabo y’amarushanwa yegereje.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo