Kwamamaza

Imikino

Adrien Niyonshuti yabuze amahirwe kubw’impanuka, aha ubutumwa bukomeye abatarakina

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Adrien Niyonshuti yabuze amahirwe kubw’impanuka, aha ubutumwa bukomeye abatarakina

Umukinnyi mpuzamahanga w’u Rwanda ukina umukino w’amagare yaraye aguye mu mikino olempike ntiyashobora kurangiza, bituma asaba bagenzi be b’abanyarwanda batarakina kugera muri Brazil kare bakiga ibibuga bazakiniraho kuko ngo irushanwa riteguye mu buryo butari bwiza.

Uwari kapitene w’u Rwanda mu mikino Olympic iri kubera i Rio de Janeiro muri Brazil Niyonshuti Adrien yaraye abuze amahirwe yo gutsinda nyuma yo gutobokesha igare yahabwa irindi agahita akora impanuka nyuma yo kugenda ibirometero 50 muri 237 yagombaga gukina.

Uyu musore wari uhagarariye bagenzi be ndetse wanatwaye ibendera ry’igihugu mu birori byo gufungura iri rushanwa yatanze ubutumwa nyuma y’uko we amahirwe ye yarangiye asaba bagenzi be bataratangira gukina ko bagerageza bakagera muri Brazil kare bakiga ibibuga bazakiniraho.

Yagize ati:”Ubutumwa nabaha, hari benshi bataragera hano navuga ko ari byiza bahageze kare kuko ukuntu nabibonye ino mikino iteguye mu buryo bugoranye, iteguye mu buryo bukomeye navuga ngo bazagere hano kare barebe ibibuga bazakiniraho, babimenyere mbere y’irushanwa bige umukino uko bazawitwaramo. Ahasigaye abandi basigaye aboga nabifuriza amahirwe kuko jyewe amahirwe yange ararangiye gusa umukino uri hano urakomeye.”


Adrien yaguye bituma ava mu irushanwa

Umubiligi Van Avermaet ni we wegukanye umudari wa zahabu muri iri siganwa na ho Fuglsang Jacob wo muri Danemark aba uwa kabiri yegukana umudari wa feza, Maljka Rafal ni we wabaye uwa gatatu.

Undi munyarwanda wakinnye kuri uyu wa gatandatu ni Umurungi Johhana na we wasiganwaga mu koga metero 100 ariko aba uwa kane muri 5 bari bahanganye bituma aviramo mu cyiro cy’ijonjora yakoresheje umunota umwe n’amasegonda 11 n’amatsiyerise 92.

Umunyarwanda utahiwe ni Imaniraguha Eloi usiganwa mu koga metero 50 akazakina ku wa kane w’icyumweru gitaha.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza