Abouba, Rwigema na Senyange ntibari mu bakinnyi bazakomezanya na Rayon Sports

6

Ikipe ya Rayo n Sports yasohoye urutonde rw’abakinnyi 25 izakomeza gukoresha yitegura umwaka w’imikino wa 2017-2018 batarimo abakinnyi 2 bakina inyuma ku ruhande rw’ibumoso Abouba Sibomana na Senyange Ivan ndetse na Rwigema Yves bakuye muri APR FC.

Ku rubuga rwa interineti rw’iyi kipe niho hagaragara uru rutonde ndetse bakanavuga ko arirwo izakoresha mu mwaka w’imikino wa 2017-2018 n’ubwo hari andi makuru yavugaga ko hari rutahizamu utegerejwe ndetse hagashyirwa mu mwajwi Ismaila Diarra wahoze ubakinira.

Uru rutonde rwakuweho Sibomana Abouba wabasinyiye mu kwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2017 ndetse na Senyange Ivan wabasinyiye umwakwa ushize wa 2016 ariko agahita avunika umwaka ugashira adakinnye.

Mu bandi bakinnyi batagaragara kuri uru rutonde harimo Mwiseneza Djamal wakoraga igeragezwa , abandi ni Romami Frank, Rutinywa Gonzalez, Rwigema Yves, Bashunga Abouba bavugwa ko bazatizwa muri Mukura VS.


Abakinnyi 25 Rayon Sports izakoresha

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 6

Tanga Igitekerezo