Kenya:Abayobozi baherekeje abakinnyi mu mikino Olympic bajyanwe mu rukiko

Abayobozi babiri bari baherekeje abakinnyi mu mikino ya Olempike muri Kenya bafunguwe by’agateganyo nyuma yo kujya mu rukiko baregwa gufata nabi ikipe ya Kenya yagiye mu marushanwa i Rio muri Brazil.

Francis Paul, Umunyamabanga mukuru wa Komite y’Imikino ya Olempike muri Kenya (Nock), Pius Ochieng, umuyobozi wungirije wa Nock ndetse n’undi mugabo witwa Stephen Soi, bari gukorwaho iperereza ku cyaha cy’ubujura n’icyo gukoresha nabi umwanya bafite.

Aba bayobozi bashinjwa ibibazo byaranze ifatwa nabi ry’abakinnyi ba Kenya, hari n’ibirego by’uko aba bayobozi bajyanye i Rio inshuti zabo, bigatuma abatoza batabasha kugenda.

Irekurwa rya Paul na Ochieng ryakozwe nyuma yo kwishyura amadolari 2.000. Soi we yari yararekuwe na polisi kubera impamvu z’ubuzima butameze neza ariko icyemezo ntakuka kizafatwa ku wa Gatatu.

Ibyaha baregwa ntibiratunganywa neza kandi ubushinjcyaha buracyafite iminsi 21 yo kwitegura mbere y’uko basubira mu rukiko.

BBC ivuga ko abakinnyi binubiye cyane uburyo bafashwe, impuzankano zabo zaburiwe irengero ndetse no gucumbikirwa ahantu habi.

Kapiteni w’ikipe Wesley Korir, akaba n’umudepite wigenga yavuze kuri iki kibazo ashize amanga .

Yavuze ko abakinnyi bafashwe nabi cyane bagashyirwa mu byumba bibi.

Perezida Uhuru Kenyatta yasabye ko hakorwa iperereza ku cyateye ibi bibazo.

Kenya yarangije imikino ya Olempike ku mwanya wa 15 w’urutonde rw’imidari.Yatsindiye imidari 13, irimo 6 ya zahabu.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo