Kwamamaza

Imikino

Abayobozi b’amakipe 25 bakoze agatsiko kagamije guhirika De Gaulle

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Abayobozi b’amakipe 25 bakoze agatsiko kagamije  guhirika De Gaulle

Bamwe mu bagize Rwanda Football Coalition for Change

Abayobozi b’abamakipe 25 bishyize hamwe bavuga ko bagiye guharanira impinduramatwara mu mupira w’amaguru w’ u Rwanda bagashyiraho ubuyobozi bufite icyerekezo kuko ngo uburiho mu myaka ine bumaze buyobora bwaranzwe n’ibibazo gusa.

Umuvugizi w’iri huriro ritanejejwe n’imiyoborere y’umupira w
Amaguru mu Rwanda Kanamugire Fidel Serieux usanzwe ari Perezida w’ikipe ya Heroes yo mu cyiciro cya kabiri avuga ko bagamije impinduka mu mupira w’u Rwanda.

Yagize ati ”Icyo dukeneye icyo tugamije ni uko tugomba kubona impinduka mu mupira w’u Rwanda umupira w’u Rwanda ukongera ukabona ibyishimo.”

Iri huriro rimaze kugira abanyamuryango 25 ngo rikomeje kwakira abandi bifuza impinduka.

Ati :”Ubu dufite abanyamuryango barimo kutugana abo nabo barifuza impinduka mu mupira wacu”

N’ubwo iri huriro risa n’irigamije kurwanya ubuyobozi bwa De Gaulle ngo abarigize ntibafite inyota yo kuyobora ahubwo ngo barifuza ko hajyaho ubuyobozi bufite icyerekezo.

Ati :”Ikiza navuga abantu bose turi kumwe muri aka gatsinda, usanga atari abantu bari guharanira inyungu z’abo duhanganye bashaka imyanya muri FERWAFA. Ahubwo ni abantu bifuza ko hajyaho ubuyobozi bufite gahunda ubuyobozi bufite icyerekezo.”

Fidele avuga ko mu myaka ine ishize ari nayo Nzamwita Vincent De Gaulle amaze ayobora ngo yaranzwe n’ibibazo aho kurangwa n’ibyiza.

Ati :”Turebe nko muri iki gihe turimo ese nko muri iyi myaka ine irangiye umupira w’u Rwanda wavuyehe ugezehe ? ibyo byose ubirebera muri performance y’ikipe y’igihugu. Iy’amakipe yo mu cyiciro cya mbere n’ayo mu cyiciro cya kabiri ndetse n’ayo mu mupira w’abagore aho hose tukareba ni uwuhe musaruro twabonye muri iyi myaka? Ahubwo duhora twumva ibi bazo gusa.”

Avuga ko igihe cy’amatora n’ikigera bazagira umukandida bahuriraho bose bakamushyigikira bamaze kubona ko bagira icyerekezo bashaka mu mupira w’amaguru w’ u Rwanda .

Iri huriro ryiswe Rwanda Football Coalition for Change ryamaze gutora Munyankumburwa Jean Marie ngo abe Perezida akaba asanzwe ayobora Pepiniere. Umubisti ni Rubegasa Walter uyobora Rugende FC, Nsengimana Donaitien usanzwe uyobora Esperance niwe Munyamabanga waryo naho Uwintwari John uyobora La Jeunesse niwe muyobozi wungirije w’iri huriro.

IBITEKEREZO

  • KHALIFA Yanditse:

    birakwiye ko degaule atanga umwanya pe tucyimwubaha ataraseba kurushaho

  • Karuhije Jado Yanditse:

    Aba bagabo iki gitekerezo bagize ni kiza ariko barahubutse gushyira ibitekerezo byabo hakiri kare kuko bari kongerera De Gaulle imbaraga zo kuzabagaraguza agati kuko ahagarikiwe ni ingwe ntabwo general yashyigikira umuntu ngo azatsindwe none rero bikozeho kuko abanyabubasha Ndenga kamere bashyigikiye De Gaulle bazabashyonyora ntimuzamenya ikibakubise uretse amarira na agahinda muzaba Hana gusa nkaba narangiza ngira inama abo banyabubasha bashyigikiye uwo De Gaulle ko bareba kure bakareba undi bimika aho gutegekesha uwanzwe na rubanda kugirango ikuzo bafitiwe na aba nyarwanda ridatangira kwangirika kdi ntibibeshye ko ibyo bakorera mwi ibanga aba nyarwanda batabibona nyabuneka general dukunda cyane reka de Daulle u shake undi tuyoboka uzaba ukoze cyaneeeeee

  • Karamage Andre Yanditse:

    Wibita abaswa kuko nubundi ni bo bamushyizeho abo mucyakabiri

  • Lambert Yanditse:

    Aba bazakubitirwa ahareba inzega kuko DeGaulle afite ibyo yerekana.

  • Fidele Yanditse:

    Aba baswa bo mucyiciro cya kabili nibo bafite se ubushobozi kurusha abandi?
    Pepinieres ntimanutse?
    Munyankumburwa ashoboyiki?

    Ibi byose ni amaco yinda nta kindi.

  • alias Yanditse:

    Ubu Se Aba Bagabo Baravugisha Ukuli

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza