Umudage, Umunya Portigal n’Umusuwisi bahamagajwe I Kigali ngo bakurwemo utoza Amavubi

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA ryatangaje urutonde rw’abatoza 3 bakomeje urugendo rwo guhatanira umwanya wo gutoza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi.

Umudage Antoine Hey, umunyeportugal Jose Rui Lopes Aguas n’umusuwisi Raoul Savoy bahamagajwe i Kigali kuwa mbere taliki ya 27 Gashyantare ngo bakore ibizamini bya nyuma by’ibazwa(interviews).

Abatoza batatu basigaye batangiranye urugendo n’abandi 52, nyuma haza gukorwa urutonde rw’abatoza 8 nabo bakoze ibizamini by’ibazwa bitabaye ngombwa ko baza mu Rwanda ariko kuri ubu FERWAFA ikaba yatangaje ko abakomeje guhatana ari batatu bonyine bagomba gukorera ikizamini cya nyuma i Kigali.

Ruboneza Prosper uvugira FERWAFA yatangaje ko aba batoza bazagera i Kigali kuwa mbere taliki ya 27 Gashyantare, bagahita bakora ikizamini cy’ibazawa (Interview) nkuko babimenyeshejwe, nyuma akanama kabishinzwe nta gihindutse kakazahita gatangaza uwatsinze, ubundi hagahita hatangazwa umwe uzatoza Amavubi yaherukaga umutoza mu kwezi kwa munani (Kanama) 2016, aribwo Jonathan Mckinstry yasezererwaga.

Ati “Bazaza bakoreshwe ikizamini cya interview ya nyuma babone gutoranywamo umwe uzahabwa umurimo wo gutoza Amavubi, kuwa mbere ni ukugera i Kigali bagahita bakora bizaterwa niba nta mpinduka zindi zibayemo kuko barabimenyeshejwe, akanama nkemurampaka nikamara kubakoresha kazaduha ibisubizo byavuyemo uwo munsi cyangwa kuwa kabiri”.

Ruboneza yirinze gutangaza amazina y’abagize aka kanama, ariko avuga ko ngo kagizwe n’abavuye muri Ministere y’umuco na Sport ndetse n’abavuye muri FERWAFA.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo