Kwamamaza

Imikino

Abatoza 13 bamaze gusimburana mu Mavubi mu myaka 12 [ICYEGERANYO]

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Abatoza 13 bamaze gusimburana mu Mavubi mu myaka 12 [ICYEGERANYO]

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane ni bwo inkuru yamenyekanye ko uwari umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Jonny McKinstry yamaze kwirukanwa kubera umusaruro muke, ibi byatumye benshi bibuka amateka y’ikipe y’igihugu Amavubi yaranzwe no guhinduranya abatoza aho mu myaka 12 gusa imaze gutozwa n’abatoza13.

Guhinduranya abatoza bimaze kuba nk’indirimbo yahararutswe mu ikipe y’igihugu Amavubi dore ko ubu McKinstry abaye umutoza wa 13 wirukanywe uhereye kuri Ratomir Dujković wajyanye Amavubi muri CAN bwa mbere mu mateka muri 2004.

1. Ratomir Dujkovic


Ratomir wajyanye Amavubi muri CAN 2004

Dujkovic ni umunya-Seribiya watoje Amavubi guhera mu mwaka wa 2001. Uyu mutoza ni we wakoze amateka yo kujyana Amavubi muri CAN bwa mbere ubwo yatsindaga Uganda na Ghana. Ratomir ariko yaje kwirukanywa mu mpera z’umwaka wa 2004 nyuma yo gutsindirwa na Zimbabwe ibitego 2 ku busa i Kigali.

2. Roger Palmgren

Uyu mutoza we yari umunya-Suwede. Yageze mu Rwanda mu mpera z’u mwaka wa 2004 aje gutoza Amavubi. Palmgren yatoje imikino yo gushaka tike yo kujya mu gikombe cy’Isi n’icya Afurika (CAN) ariko na we ntiyagira ikintu akora gifasha Amavubi kujya muri iyi mikino kuko icyo gihe ibihugu nka Angola, Nigeria, Gabon na Zimbabwe bari mu itsinda rimwe zaje kumutsinda arangiriza ku mwanya wa 5 mu itsinda abura itike yo kujya mu gikombe cy’Isi ndetse n’icya Afurika, ahita yirukanywa.

3. Michael Nees

Nees yari umugabo ukomoka mu Budage wari waje gutoza Amavubi nk’inkunga u Budage bwari buhaye u Rwanda kuko ari nabwo bwamuhembaga.

Uyu na we yaje mu mwaka wa 2006 u Rwanda ruri mu matsinda yo gushaka tike yo kujya muri CAN ariko na we ntacyo yarushije abandi kuko mu itsinda yarimo Cameroun ari yo yabonye tike, Michael Nees na we arirukanwa nubwo yari umutoza w’ubuntu.

4. Josip Kuže

Nyakwigendera Kuže yari umutoza w’umunya-Croatia. Yaje gutoza Amavubi mu mwaka wa 2007, atoza imikino ya CECAFA ndetse anagera ku mukino wa nyuma ariko atsindwa na Sudan kuri penaliti nyuma yo kunganya umukino wose igitego kimwe kuri kimwe.

Kuže akiva muri iyi mikino yahise asezera akazi ko gutoza Amavubi, ahita ajya gutoza mu Buyapani nyuma aza no kwitaba Imana.

5. Raoul Shungu

Shungu ni umutoza ukomoka muri Congo Kinshasa. Yahawe Amavubi mu mwaka wa 2008 ngo ayatoze by’agateganyo ariko na we nyuma yo gutsindwa na Sudan mu mikino yo gushaka tike yo kujya muri CHAN yahise yirukanwa n’ubwo umukino wa mbere yari yasezereye u Burundi.

6. Branko Tucak

Tucak watsindiye Mroc i Kigali

Tucak na we yari umunya-Croatia. Yaje gutoza u Rwanda mu mwaka wa 2007. Mu ntangiriro ze uyu mutoza yaje atsinda mu itsinda yari arimo atsinda amakipe nka Mauritania na Maroc ndetse na Ethiopiya n’ubwo nyuma baje kumwaka aya manota ya Ethiopia kuko yikuye mu marushanwa akomezanya na Maroc ndetse na Mauritania.

Tucak n’Amavubi baje kuva muri iri tsinda bajya mu matsinda ya nyuma yagombaga kubaha tike ariko ntiyitwara neza kuko mu itsinda yari kumwe na Misiri na Zambia ari zo zizamukiye we arangiza abuze tike ndetse ahita yirukanwa.

7. Eric Nshimiyimana

Nshimiyimana ni umutoza w’Umunyarwanda wahawe Amavubi mu mwaka wa 2009 nyuma yuko u Rwanda rwari runaniwe gutsinda Zambia ngo rujye muri CAN.

Eric yasabwe gufata abakinnyi bakiri bato b’Abanyarwanda akabajyana muri CECAFA ndetse icyo gihe banitwara neza banagera ku mukino wa nyuma wa CECAFA nyuma yo gusezerera amakipe nka Tanzania na Zimbabwe ariko ku mukino wa nyuma batsindwa na Uganda.

Kimwe n’abandi Eric na we yaje guhagarikwa arasimbuzwa

9. Sellas Teteh

Sellas ukomoka muri Ghana yahawe Amavubi mu mwaka wa 2010 nyuma y’uko yari amaze gukorera amateka mu Rwanda agahesha Ghana y’abatarengeje imyaka 20 igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 20 cyabereye mu Rwanda bongeraho n’icy’Isi.

Teteh yaje guhabwa Amavubi ayajyana mu mikino yo gushaka tike y’igikombe cya Afurika ariko yandagazwa n’amakipe bari mu itsinda rimwe atamworoheye dore ko nka Cote D’Ivoire yamutsindiye ibitego 5 ku busa i Kigali.Teteh na we yaje gusezererwa nyuma yo kudatanga umusaruru yari yasabwe.

10. Milutin Sredojević (Mico)


Umutoza Mico

Mico ni umunya-Seribiya wahawe Amavubi ngo ayatoze mu mwaka wa 2011 ayajyana mu mikino yo gushaka iticye yo kujya mu gikombe cy’Isi n’icya Afurika ariko na we kimwe n’abandi umusaruro mubi watumye yerekwa umuryango.

11. Eric Nshimiyimana

Eric yasubijwe ikipe nyuma y’uko Mico yari yirukanywe ahita amusimbura kuko yari amwungurije. Eric yakinnye imikino mike yari isigaye mu itsinda bari barimo ariko na we birangira yongeye gusezererwa nk’uko na mbere byari byamugendekeye.

12. Stephen Constantine


Constantine ni umwe mu batoza bagiye bagikunzwe mu Rwanda

Constantine ni Umwongereza. Yahawe Amavubi mu mwaka wa 2014 atoza imikino yo gushaka itike yo kujya mu mikino ya CAN, yaje gukora amateka asezerera ikipe ya Libiya ayitsindiye i Kigali ibitego 3 ku busa. Nyuma yaje gukurikizaho Congo Brazaville na yo ayisezerera kuri penaliti mu mikino yombi nyuma yo kwishyura ibitego 2 i Kigali yari yatsindiwe i Pointnoir muri Congo.

Uyu mutoza wanagejeje u Rwanda ku mwanya wa 68 ari na wo mwiza u Rwanda rwagize mu mateka yarwo, yaje guhita yegura avuga ko agiye gutoza ikipe y’igihugu y’u Buhinde kuko yari yamuhaye amafaranga arenze ayo u Rwanda rwamuhaga.

13. Jonny McKinstry


McKintry na we yagiye

Uyu mutoza ukomoka muri Irland ya ruguru we yahawe Amavubi mu mwaka wa 2015, ayitoza imikino 25 atsinda 11 atsindwa 12 anganya 2.

Uyu mutoza yabuze itike yo kujya mu gikombe cy’Isi atsindwa na Libia ibitego 4-1 mu mikino yombi mu ijonjora ry’ibanze. nyuma yaje no kubura itike yo kujya mu mikino ya CAN atsinzwe na Mozambique ibitego 3 kuri 2.

Uyu mutoza kandi yatumye u Rwanda rwandika amateka mabi yo gutsindwa n’ibirwa kuko ibirwa bya Maurice byamutsinze igitego kimwe ku busa.

Mu mikino ya CHAN yari yabereye mu Rwanda, McKinstry watozaga u Rwanda yaviriyemo muri kimwe cya kane. Ibi byose ni byo byatumye kuri uyu wa 19 Kanama 2016 asezererwa aba umutoza wa 13 utoje Amavubi mu myaka 12 gusa.

Uretse aba batoza kandi hari n’abandi bagiye bacamo hagati bagatoza by’agateganyo umukino nk’umwe cyangwa ibiri nka Kasa Mbungo Andrew ndetse na Kanyankore Gilbert Yaounde.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza