Kwamamaza

Imikino

Abashinzwe guhitamo umutoza w’amavubi bagizwe ibanga, bazatangazwa barangije akazi

Yanditswe

kuya

na

Kayiranga Ephraim
Abashinzwe guhitamo umutoza w’amavubi bagizwe ibanga, bazatangazwa barangije akazi

Mu gihe bamwe mu bakunzi b’Ikipe y’Igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi bibazaga ubushobozi bw’abagize akanama nkemurampaka gashinzwe gukoresha ibizamini no gutoronya uzaba Umutoza w’Amavubi, Umuvugizi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda Ruboneza Prosper aravuga ko atatangaza abagize aka kanama.

Ruboneza avuga ko aka kanama kagizwe n’abantu bavuye muri Ministere y’umuco na Sports ndetse n’abavuye muri FERWAFA, gusa ngo amazina yabo n’imyirondoro yabo bizatangazwa barangije akazi ko gutoranya umutoza.

Yagize ati “kagizwe n’itsinda rivuye muri Ministere na FERWAFA, ariko amazina tuzayatangaza karangije akazi kako”

Uburyo umutoza atoranywamo bwakomeje kugenda bwibazwaho mu bihe byatambutse, ndetse ubwo Jonathan Mckinstry uheruka gutoza Amavubi yahabwaga akazi hari hashyizweho akanama gashinzwe gutoranya umutoza ariko bamwe baza kukikuramo bavuga ko harimo amanyanga.

Kuri iyi nshuro aka kanama gafite akazi kari kugera ku musozo kuko mu batoza 52 bifuzaga gutoza Amavubi hasigaye abatoza batatu gusa batoranyijwe n’aka kanama kahise kanabahamagaza i Kigali kuwa mbere taliki ya 27 Gashyantare kugirango bakore ikizamini cya nyuma cy’ibazwa(Interview), ubundi hatangazwe umwe uzaba wagitsinze.

Abatoza batatu basigaye bazavamo uzatoza Amavubi harimo Umudage Antoine Hey, umunye- Portugal Jose Rui Lopes Aguas n’umu-Suwisi Raoul Savoy.

IBITEKEREZO

  • SIBOMANA Yanditse:

    AKO KANAMA KARAGERAGE ARIKO BYARI KUBA BYIZA CYANE IYO HABAMO N ABANYAGIHUGU BAGAHATANA

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza