Abanyarwanda 20% baracyafite ubwoba bwo gukura amafaranga yabo mu ihembe

Rwema Peter uyobora AMIR avuga ko iki cyumweru kizabafasha gukangurira abantu kugana ibigo by’imari

Ihuriro ry’ibigo by’imari bicirirtse (AMIR) ryateguye icyumweru cyahariwe ibikorwa by’imari iciriritse, aho umuyobozi w’iri huriro avuga ko kuba abanyarwanda bagitinya gukura amafaranga yabo mu ihembe ngo bayajyane mu bigo by’imari, ari yo mpamvu abanyarwanda bagera kuri 20% bataritabira gukorana n’ibigo by’imari.

Iki cyumweru kizatangira tariki 14 Kamena 2016, aho giteganyijwemo ibikorwa byinshi nk’uko umuyobozi w’iri huriro Rwema Peter abitangaza.

Bimwe muri ibi bikorwa birimo gukangurira abanyarwanda kwitabira gukorana n’ibigo by’imari biciriritse.

Mu kiganiro n’abanyamakuru Rwema yagize ati:”Muri iki cyumweru tuzatangira kuri uyu wa mbere ni icyumweru dukoramo ibikorwa byinshi birimo gukundisha Abanyarwanda gukorana n’ibigo by’imari biciriritse, n’uko byabafasha kwiteza imbere.”

Uyu muyobozi kandi avuga ko muri iki cyumweru bazareba niba ibigo by’imari bihuriye muri iri huriro byitwara nk’uko amategeko batoye abitaganya. Bazanahemba kandi ibigo by’imari 5 byahize ibindi ndetse banasure inzibutso zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi muri mata 1994 mu rwego rwo kwifatanya n’abandi banyarwanda kwibuka Jenoside ndetse no kurwanya ko yakongera kubaho ukundi.

Icyegeranyo giherutse gusohorwa na Banki nkuru y’igihugu BNR, cyerekanye ko abanyarwanda bagera kuri 20% badakorana n’ibigo by’imari, uyu mubare ukaba ugaragara nk’ukiri hejuru mu gihe Leta y’u Rwanda yo ikomeza gukangurira abanyarwanda gukorana n’ibigo by’imari bizigamira .

Uyu muyobozi wa AMIR Rwema Peter avuga ko ahanini kuba abanyarwanda bataritabira gukorana n’ibigo by’imari biterwa n’uko abaturage bakigira ubwoba bwo gukura amafaranga yabo mu ihembe no mu bundi bubiko bwabo bitewe n’uko bitinya bibaza uko bazakirwa muri ibyo bigo.

Ati:” Ahanini ikibitera ni uko hari abantu bakitinya akumva afite ubwoba bwo gukura amafaranga mu ihembe ariko dukomeza gushyiramo ingufu tugakangurira abantu kwitabira gukorana n’ibigo by’imari.”

Ihuriro ry’ibigo by’imari icirirtse ryatangiye mu mwaka wa 2007 rifite inshingano zirimo kubaka ubushobozi, gushaka uko urwego rw’imari rwihaza n’izindi.

Kugeza ubu Miliyari 230 ni zo zimaze kubitswa mu bigo by’imari biciriritse , na ho Miliyari 206 ni zo zimaze gutangwa n’ibi bigo nk’inguzanyo.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo