Abana b’u Rwanda bakoreye amateka mu Misiri Babura amahirwe.

2

Umukino wahuzaga ikipe y’u Rwanda yabatarengeje imyaka 20 urangiye u Rwanda ruviriyemo muri penaliti nyuma yo gutsindira Misiri iwayo igitego kimwe ku busa nk’icyo nayo yari yatsindiye mu Rwanda, aba basore banditse amateka kuko ariyo kipe y’u Rwanda itsindiye Misiri iwayo.

Iminota 90 y’umukino yarangiye abasore b’u Rwanda bishyuye Misiri ibyo yabakoreye I Kigali nabo bayitsinda igitego kimwe ku busa, igitego cyatsinzwe na Niyibizi Vedaste rutahizamu wa Sunrise.

Iki gitego cyarangije umukino nicyo cyabajyanye muri penaliti kuko u Rwanda rwari rutsinze igitego kimwe ku busa kandi na Misiri umukino ubanza yaratsinze igitego kimwe ku busa, muri penaliti ariko abasore b’u Rwanda ntamahirwe bagiriyemo kuko baje gusezererwa batsinzwe penaliti 3 kuri 2.

Itangishaka Blaise niwe wateye penaliti ya mbere arayihusha naho Misiri ihita yinjiza iyayo, Nshuti Savio yaje gukurikiraho nawe arayihusha ariko umukinnyi wa Misiri nawe ahita ahusha penaliti ya kabiri yabo. Biramahire Abed yateye penaliti ya gatatu y’u Rwanda arayinjiza, Penaliti ya 3 ya Misiri yaje gukurwamo neza n’umunyezamu Hategekimana Bohneur.

Sibomana Arafat yateye penaliti ya 4 y’u Rwanda arayinjiza, Misiri nayo ihita yinjiza iyayo. Niyonkuru Aman niwe wahawe penaliti ya 5 y’u Rwanda ariko ayitera hejuru mu gihe Misiri yahise yinjiza iyayo ihita inasezerera u Rwanda.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo