Abakunzi b’umupira bakanguriwe kwita kubidukikije bitabira gutera ibiti

2

Abakinnyi b’ikipe ya Bugesera FC ndetse n’aba Rayon Sports batanze ubutumwa busaba abakunzi b’umupira w’amaguru kwitabira gutera igiti.

Ubu butumwa bwatanzwe ku mukino wahuje aya makipe yombi, biciye mu ijwi rya kapitene wa Rayon Sports Ndayishimiye Eric Bakame wasomye ubutumwa bw’amakipe yombi bwasabaga abakunzi ba yo ndetse n’abakunzi b’umupira w’amaguru muri rusange kwitabira kwita kubidukikije ndetse no gukangukira gutera ibiti.

Muri ubu butumwa aba bakinnyi bavuze ko ibiti bifite akamaro mu buzima bwa buri munsi ari na yo mpamvu bikwiye kwitabwaho bikanabungwabungwa.


Kapitene Bakame wa Rayon Sports na Saibate wa Bugesera basoma ubutumwa bwo kwita kubidukikije bageneye abakunzi ba ruhago

Kuri uyu mukino wahuje aya makipe yombi kandi ubwo igice cya mbere cyarangiraga bamwe mu bayobozi b’imikino bafatanyije n’abayobozi mu nzego nkuru zigihugu gutera ibiti mu rwego rwo kwerekana agaciro k’ibiti mu buzi bwa buri munsi.

Mu bayobozi bakuru bari bahari harimo Vincent Biruta, Minisitiri w’umutungo kamere, Gen Kabarebe James Minisitiri w’Ingabo na Bayigamba Robert Perezida wa komite Olympic mu Rwanda.

Aha kandi hanatangiwe ubutumwa bwa Minisitiri Biruta, Perezida Bayigamba Robert bose bagarutse ku kamaro k’igiti ndetse banakangurira abakunzi b’imikino kwitabira gutera ibiti ndetse no kubungabunga ibidukikije.

Kuri uyu wagatandatu ni bwo mu Rwanda hose hakozwe umuganda wo gutera igiti abanyarwanda bose basobanurirwa akamaro ko gutera ibiti ndetse no kubungabunga ibidukikije. Uyu ukaba wari umunsi wo gutangiza igihembwe cyo gutera ibiti mu Rwanda.



Minisitiri Biruta w’umutungo kamere na Minisitiri w’ingabo Gen Kabare nabo bateye igiti



Bayigamba Robert Perezida wa komite olympic ndetse n’abayobozi ba Rayon Sports bateye igiti


Abakapitene b’amakipe yombi na bo bateye ibiti

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 2

Tanga Igitekerezo