Kwamamaza

Imikino

Ally Bizimungu yaburiye abakinnyi bagurwa n’abayobozi b’amakipe

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Ally Bizimungu yaburiye abakinnyi bagurwa n’abayobozi b’amakipe

Umutoza Ally Bizimungu

Bizimungu Ally wahoze atoza ikipe ya Bugesera muri shampiyona ishize yaburiye abakinnyi bajya mu makipe bataguzwe n’abatoza ahubwo baguzwe n’abayobozi ku zindi mpamvu zidateza imbere umupira wabo ko bajya babanza gushishoza.

Muri shampiyona yo mu Rwanda hakunze kugaragara abakinnyi bajya mu makipe cyane cyane akomeye ariko bagerayo bakamara umwaka umwe bagahita birukanwa kubera kunanirwa gutanga umusaruro.

Akenshi aba bakinnyi birukanwa urwego rwabo rw’imikinire rwarasubiye hasi ndetse bagahita bajya mu makipe ari ku rwego rwo hasi.

Umutoza Ally Bizimungu avuga ko akenshi biterwa n’uko bajya mu makipe bataguzwe n’umutoza kandi ari we uzabakinisha ahubwo bakagurwa n’abayobozi kubera izindi mpamvu zirimo inkundo, amasano n’ibindi.

Ati:”Hari uburyo kugura abakinnyi mu Rwanda bukorwa nabi ugasanga abakinnyi baguzwe n’abayobozi bitewe n’inyungu cyangwa se n’urukundo cyangwa se n’amasano....bigatuma agura umukinnyi icyo gihe iyo aje nta gaciro runaka aba afite kuko si umutoza uba wamuguze bitewe n’imikinire ye abona ko azamufasha ariko iyo umukinnyi aguzwe n’umutoza uko ikipe yaba imeze kose aba amwizaniye anamuha umwanya wo gukina”

Umutoza Ally yasabye abakinnyi kwitonda bagashishoza mu makipe baba bagiyemo, bakareba niba koko baba bajyanwe no gukina.

Ati:”Nabwira abakinnyi ko bakwiye kuzajya bashishoza bakareba niba aho bagiye bagiye gukina, bagiye bashakwa n’umutoza cyangwa se bajyanywe n’ibindi bintu ajyanywe n’amafaranga aho nta kibazo ariko agiye ajyanywe no gukina kugirango umupira we utere imbere ajye abanza ashishoze arebe neza.”

Ally umaze amezi abiri atandukanye n’ikipe ya Bugesera yatozaga umwaka ushize ubu nta kipe afite gusa avuga ko ategereje ikipe izamusaba ko bakorana.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza