Abakinnyi ba Real Madrid bashyiriweho agahimbazamusyi kadasanzwe nibatsinda Juventus

Ikipe ya Real Madrid ifite umukino wa nyuma wa champions League kuri uyu wa gatandatu tariki ya 3 Kamena 2017 na Juventus yashyiriweho agahimbazamusyi kadasanzwe.

Real Madrid irashaka gutwara igikombe cya 12 cya champions League igakomeza gusiga izindi ariko kandi iramutse inagitwaye yaba ikoze amateka yo kwisubiza iki gikombe kuko ariyo ifite icy’umwaka ushize.

Ibikoze yaba ariyo kipe ya mbere igitwaye kabiri yikurikiranya kuva cyakwitwa UEFA Champions League.

Uyu mukino uzabera I Cardiff muri Wales. Ikipe ya Real Madrid yemerewe agahimbazamusyi k’umurengera idasanzwe ihabwa niramuka itsinze.

Buri mukinnyi n’umutoza ba Real Madrid bazahabwa agahimbazamusyi k’amafaranga angana n’ama Euro miliyoni imwe n’igice(15000000 Euros )nibaramuka batsinze Juventus bakegukana igikombe cya Champions League.

Imwe mu mpamvu y’agahimbazamusyi gahanitse ni uko Real Madrid yaba itwaye ibikombe 2 bikomeye muri uyu mwaka kuko yanamaze gutwara igikombe cya shampiyona ye Espagne.

Umwaka ushize abakinnyi ba Real Madrid buri umwe yari yahawe ibihumbi 700 by’ama Euro kubera gutwara champions league ndetse banongererwaho ibihumbi 100 kuko bari batsinze FC Barcelona ku kibuga cyayo Camp Nou muri shampiyona.

Miliyoni 80 z’ama Euro nizo biteganyijwe ko Real Madrid izasohora nk’agahimbazamusyi niramuka itsinze Juventus ikaba ikubye inshuro zirenga ebyiri ayo yari yatanze umwaka ushize.

Ikipe ya Juventus izakina na Real Madrid yo ikaba yarashyiriyeho abakinnyi bayo agahimbazamusyi kangana na 350,000 by’ama Euro (€350,000) Real Madrid ikaba ibakubye inshuro zisaga 4.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo