Abakinnyi b’Ubwongereza bajyanwe mu myitozo ya gisirikare mu kigo cy’ingabo z’igihugu

1

Umutoza w’igihugu cy’Ubwongereza yajyanye abakinnyi be mu myitozo ya gisirikare mbere y’uko bakina n’ikipe ya Ecosse mu mikino yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’Isi.

Uyu mutoza Gareth Southgate yatunguranye ajyana aba bakinnyi mu kigo cy’imyitozo cy’ingabo zirwanira mu mazi Devon bajya kwitozanya bahabwa imwe mu myitozo ihabwa izi ngabo.

Ibi uyu mutoza yabikoze mu gihe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 10 Kamena 2017 bafite umukino ukomeye n’igihugu cya Ecosse nacyo kibarizwa mu bwami bw’Abongereza.

Umutoza Southgate yavuze ko ibi babikoze kugirango bereke aba bakinnyi ko habaho ubundi buzima butari ubwo babamo ariko kandi no kugirango babibutse ko bahagarariye umwamikazi n’igihugu.

Ati:” twashakaga kuza tukereka aba basore ubu buzima butandukanye n’ubwo babagamo, ni bimwe mu byo batari biteze….. gukora iyi myitozo nk’iy’ingabo zirwanira mu mazi ni bimwe mu byo twashakaga ko bakora”

Yakomeje agira ati :” twashakaga gushyira aba basore mu myumvire imwe tukabereka ko hari indi Si nyuma y’iriya babamo. Aba basore bagombaga kwibutswa ko bahagarariye umwamikazi ndetse n’igihugu kandi ko iyo batsinze bigira ingaruka ku gihugu cyose kimwe na bariya basirikare barwanira mu mazi, rero twahawe indi myumvire ndetse tunisanisha na bo.”

Umukino uzahuza ubwongereza na Ecosse ni umwe mu mikino ibukomerera cyane kuko Ecosse buri gihe ihora ishaka guhangana n’Ubwongereza kuko itajya yemera ko ibarizwa munsi y’ibendera ryabo ndetse ikaba inaherutse gukora amatora ngo ive mu bwami bw’Abwabongereza.

Abakinnyi bajyanwe mu myitozo ya gisirikare

Abanyezamu: Jack Butland (Stoke City), Fraser Forster (Southampton), Joe Hart (Manchester City), Tom Heaton (Burnley)

Bamyugariro: Ryan Bertrand (Southampton), Gary Cahill (Chelsea), Nathaniel Clyne (Liverpool)*, Aaron Cresswell (West Ham United), Ben Gibson (Middlesbrough), Phil Jones (Manchester United), Chris Smalling (Manchester United), John Stones (Manchester City), Kieran Trippier (Tottenham Hotspur), Kyle Walker (Tottenham Hotspur)

Abakina hagati: Dele Alli (Tottenham Hotspur), Eric Dier (Tottenham Hotspur), Adam Lallana (Liverpool), Jesse Lingard (Manchester United), Jake Livermore (West Bromwich Albion), Alex Oxlade-Chamberlain (Arsenal), Raheem Sterling (Manchester City)

Barutahizamu: Jermain Defoe (Sunderland), Harry Kane (Tottenham Hotspur), Marcus Rashford (Manchester United), Jamie Vardy (Leicester City)



Abakinnyi b’Ubwongereza mu mwambaro w’ingabo z’igihugu


Mbere yo guhabwa imyitozo babanje gufata amabwiriza




Nta mikino yaririmo bahawe imyitozo ikarishye yo mu mazi

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 1

Tanga Igitekerezo