Kwamamaza

Imikino

Abakinnyi Maroc yazanye mu Rwanda gukina n’Amavubi

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Abakinnyi Maroc yazanye mu Rwanda gukina n’Amavubi

Ikipe y’igihugu ya Maroc yaraye igeze mu Rwanda gukina n’ikipe y’u Rwanda Amavubi mu rwego rwo kwifatanya n’abanyarwanda ku nshuro ya 23 abazize jenoside yakorewe abatutsi bari abanyamuryango b’inzego z’ mupira w’amaguru.

Abantu 32 barimo abakinnyi 23, abayobozi n’abatoza nibo baraye bageze mu Rwanda muri iri joro ryo kuwa kabiri.

Iri rushanwa ryo kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi mu mupira w’amaguru rizirikana cyane abari abakinnyi,abakunzi, abatoza n’abayobozi ba ruhago bahitanywe n’iyi jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Kugeza ubu Kenya nicyo gihugu kindi gitegerejwe kuzitabira iri rushanwa ariko FERWAFA ivuga ko igitegereje ko ubuyobozi bw’umupira w’amaguru muri Kenya bwemeza niba buzaza.

Mu mwaka wa 2015 nibwo iri rushanwa ryaherukaga kuba mu mupira w’amaguru ubwo ryari ryitabiriwe n’ibihugu nka Tanzaniya, Kenya na Sudan y’Epfo ndetse n’u Rwanda rwari rwayiteguye.

Biteganyijwe ko u Rwanda ruzakoresha iri rushanwa mu rwego rwo kwitegura umukino uzaruhuza na Centre Afrique mu mikino yo gushaka tike y’igikombe cya Afurika uzabera I Bangue tariki ta 11/6/2017..

Abakinnyi Maroc yazanye harimo: Abdelialil Lebada, Jawad Harti, Zakaria Arsalane, Saleh Essalami, Benlahsen Saad, El Garnaoui Rachid, Yassine Bouaali, Achraf Laarifi, Iliyass Laghzoui, Faraji Karmoune, Ait Lamkadem Redouane, Lachheb El Habib, Boudraa Hatim, Omari Ibrahim, Salah Eddine Icharane, Yassine El Idrissi, Raihan Ait-Bara, Rassouany Hamza, Achraf Laich, Hamza Errahli, Abdessamad Niani, Komh Nour-Eddine na Erahmani Ismail.

Abatoza n’abandi babafasha harimo :Semlali El Mami, Hdiouad Mourad, Abdelhak Rachouk, Simki Khalid, Smahi Abdennasser, Zaaiti Mohammed, Taoufiq Abdennaser, Lahbizi Azizi na Oulemou El-Khalil

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza