Kwamamaza

Imikino

Ibihangange muri ruhago byagize icyo bivuga kuri Ronaldo Il Fenomeno wabiciye bigacika

Yanditswe

kuya

na

Canisius Kagabo
Ibihangange muri ruhago byagize icyo bivuga kuri Ronaldo Il Fenomeno wabiciye bigacika

Bamwe mu bakinnyi bakinanye na Ronaldo Luis Nazario de Lima, cyangwa Ronaldo Il Fenomeno benshi bazi nka Ronaldo Gifaru, n’abandi bamubonye bakiri abana bagashimishwa n’uburyo yakinaga, barahamya ko uyu munya Brazil ari we mukinnyi mwiza w’umupira w’amaguru isi yagize.

Dore bamwe mu bakanyujijeho ndetse n’abagikina umupira w’amaguru bahamya ko Ronaldo ari we mukinnyi mwiza wabayeho.

1.Pele

Uyu munya Brazil wasoreje umupira we mu ikipe ya New York Cosmos mu mwaka wa 1977, abajijwe kuri mwene wabo Ronaldo Luis Nazario de Lima, yagize ati:“Yagiye mu Buholandi, Espagne ndetse no mu butaliyani, akomeza kugaragaza umupira wa Brazil muri ibyo bihugu byose. Kandi yanakoreye byinshi igihugu cya Brazil, abaturage ba Brazil bakwiye kumushima ku byo yakoze mu mupira w’amaguru wacu.”

2.Lionel Messi

Uyu rutahizamu wa FC Barcelona na Argentine na we yagize icyo avuga kuri iki gihangange muri ruhago.

Yagize ati:“Ronaldo yari intwari yanjye. Yari rutahizamu ntigeze mbona ahandi. Yari afite umuvuduko ntari nabonana undi wese, yashoboraga kuba yaterera umupira aho ari hose kandi akaba yatsinda igitego.”

3.Karim Benzema

Uyu mufaransa kuri ubu ukinira ikipe ya Real Madrid yagize icyo atangaza kuri Ronaldo nk’umuntu wamubonaga akiri umwana.

Yagize ati:“Igihe nari umwana Ronaldo imikinire ye yankoze ku mutima. Kuri njye niwe rutahizamu ndetse n’umukinnyi w’ibihe byose.”

4.Sergio Kun Aguero

Rutahizamu w’ikipe ya Manchester City yo mu Bwongereza ukomoka muri Argentine dore ibyo yavuze ko Ronaldo yari afite imbaraga n’uburyo ngo yatsindagamo ibitego byari bitangaje kuko ngo yari rutahizamu wakoraga ku mupira rimwe ubwa kabiri ukizera ko ari igitego.

5.Kaka

Uyu na we ni umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Brazil kimwe na Ronaldo il Fenomeno nawe yemeje ko Ronaldo yari umukinnyi udasanzwe ndetse n’ibyo bikaba bitarigeze bikorwa n’undi.

Yagize ati“Ni umukinnyi mwiza, nagize amahirwe yo gukinana nawe, nabonye Fenomeno akora ibintu bitegeze bikorwa n’undi.”

6.Zlatan Ibramovic

Uyu munya Sweden ukinira ikipe ya Paris Saint Germain yo mu gihugu cy’Ubufaransa yagize ati:"Nashyize ifoto ya Ronaldo mu cyumba cyane . Ronaldo yari umugabo. Sinzibagirwa uburyo yakinaga kandi akanatsinda ibitego mu gikombe cy’isi. Yari umukinnyi mwiza impande zose, yari umuntu nifuzaga kuba, Ronaldo yari icyitegererezo cyanjye nigiye ibikorwa bye kuri interineti kandi ngerageza gutera ikirenge mu cye."

7.Rivaldo

Uyu nawe ni umunya Brazil wamenyekanye cyane mu mupira w’amagauru kandi wanakinanye na Ronaldo. Amuvugaho yagize ati“nta kintu cyanshimishaga nko gukina iruhande rwa Ronaldo. Yari azi uburyo nkina ndetse naho agomba kumpa umupira. Byari byoroshye cyane gukinana na we kuko n’iyo nafataga umupira yabaga yamenye kare icyo ndibuwukoreshe.”

8.Ronaldinho

Uyu nawe ni umunya Brazil wamenyekanye cyane mu ikpe ya FC Barcelona, na we yashimishijwe cyane no gukinana na Ronaldo.

Yagize ati“Yari icyitegererezo kuri njye, nashimishijwe no kuba narakinanye kandi nkanatwarana igikombe na we. Ni rutahizamu ntigeze mbona mu buzima bwanjye, gusa ntushobora kumva ko atigeze atwara Champions League.”

9.Thierry Henry

Thierry Henry ni umufaransa wamenyekaniye mu ikipe ya Arsenal na we yagize icyo atangaza kuri Ronaldo.

Yagize ati:“Ronaldo yakoze ibyo ntigeze mbona undi muntu akora. We na Romario ndetse na George Weah babaye ba rutahizamu beza. Nkeka ba myugariro bahuye na bo baguha ubuhamya.”

IBITEKEREZO

  • Samuel Yanditse:

    bavandi mess akora ibyubutware .

  • Samuel Yanditse:

    bavandi mess akora ibyubutware .

  • irafasha ahmed Yanditse:

    mumpe amakuru ya

  • gifaru Yanditse:

    ronardo,9,ntawundi urabaho.

  • byiringiro elyse Yanditse:

    yego nibyo yari umuhanga ark messi is the best

  • niyomugabo joseph Yanditse:

    mbabazwa nokuba ntarabonye Ronaldo akina namubonye imikino micye cyane gusa yarumuhanga

  • sangwa janvier Yanditse:

    Mess its the number one

  • Intare Fiston Yanditse:

    RONALDO 9 Ronaldo Il Fenomeno Brazilian mujye muduha amateka ye rwose kuko nuwa mbere

  • Intare Fiston Yanditse:

    RONALDO 9 Ronaldo Il Fenomeno Brazilian mujye muduha amateka ye rwose kuko nuwa mbere

  • KAKA Yanditse:

    RUTAHIZAMU WIBIHE BYOSE NI MESSI NAHO UYU MUKAMBWE BARAMUBESHYEYE KABISA.

  • 1 | 2

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza