Kwamamaza

Imikino

Abakinnyi 30 batangiye urugamba rwo kurwanira Ballon d’Or

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Abakinnyi 30 batangiye urugamba rwo  kurwanira Ballon d’Or

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku Isi FIFA ryashyize hanze abakinnyi 30 bazakurwamo uwahize abandi ku Isi muri Mutarama umwaka utaha wa 2017 agahabwa umupira wa zahabu(Ballon d’Or).

Muri aba bakinnyi nk’ibisanzwe barimo Christiano Ronaldo unahabwa amahirwe kuko yegukanye ibikombe bibiri bikomeye ku mugabane w’uburayi harimo Champions League yatwaranye n’ikipe ya Real Madrid ndetse n’igikombe gihuza ibihugu ku mugabane w’Uburayi Euro yatwaranye n’igihugu cye cya Portigal.

Mukeba we Lionel Messi nawe ari kuri uru rutonde nyuma yo gutwara shampiyona ya Esipanye ndetse akanagera ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Amerika y’epfo.

Mu kwezi kwa mbere nibwo iki gihembo kizatangwa hakabone uwahize abandi, umwaka ushize Lionel Messi niwe wegukanye iki gihembo ku nshuro ye ya gatanu akaba ari nawe umaze kukegukana inshuro nyinshi.

Cristiano Ronaldo uhabwa amahirwe naramuka agihawe izaba ibaye inshuro ye ya kane kuko ubu agifite inshuro eshatu.


Ronaldo watwaye Euro arahabwa amahirwe yo guhiga bagenzi be

Uru rutonde kandi ruriho abanyafurika 2 gusa bo ku mugabane wa Afurika aribo Riyad Mahrez umunya Arijeriya ndetse na Pierre-Emerick Aubameyang umunya Gabon

Abakinnyi bose uko ari 30 bahatanira iki gihembo.

Sergio Aguero
Pierre-Emerick Aubameyang
Gareth Bale
Gianluigi Buffon
Cristiano Ronaldo
Kevin De Bruyne
Paulo Dybala
Diego Godín
Antoine Griezmann
Gonzalo Higuain
Zlatan Ibrahimovic
Andres Iniesta
Koke
Toni Kroos
Robert Lewandowski
Hugo Lloris
Riyad Mahrez
Lionel Messi
Luka Modric
Thomas Muller
Manuel Neuer
Neymar
Dimitri Payet
Pepe
Paul Pogba
Rui Patricio
Sergio Ramos
Luis Suarez
Jamie Vardy
Arturo Vidal

IBITEKEREZO

  • Nduwayezu Preference Yanditse:

    Ngewe Ndabona Clistiano Ronaldo Azakegukana Kuko Niwe Watwaye Euro.

  • Isaie Yanditse:

    Messi is special.

  • icishate beny Yanditse:

    Jewe simbona ukuntu umukinyi paul pogba yoba arikurutonde kandi adatsinda

  • Arakaza Ferdinand Yanditse:

    Jew mpamahigwe Cristiano Ronaldo

  • Arakaza Ferdinand Yanditse:

    Jew mpamahigwe Cristiano Ronaldo

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza