Abakinnyi 2 ba Rayon Sports berekeje muri Kenya

Rutahizamu wa Rayon Sports Ismaila Diarra na myugariro Imanishimwe Emmanuel bamaze kwerekeza mu ikipe ya Leopards yo muri Kenya basanga umutoza Ivan Minnaert wahoze abatoza muri Rayon Sports.

Aba bakinnyi umutoza Minnaert yari yagaragaje ko abifuza kandi abemera nk’abakinnyi bakomeye ndetse tariki ya 11 Kamena 2016 uyu mutoza yashyize ifito ya Diarra ku rukuta rwe rwa Facebook ndetse ahita abwira itangazamakuru ko uyu mukinnyi amahirwe menshi ari uko azamusanga muri Kenya.

Ibi ninako yongeye kubikora kuri Emmanuel ubwo na we ejo tariki ya 13 yamushyiraga ku rukuta rwe rwa facebook na we hatangira kwibazwa niba yaramaze kumusinyisha.

Avugana na Makuruki.rw Imanishimawe Emmanuel yemeye ko yamaze kumvikana na Leopards kuyikinira imyaka 2 kandi ko yishimiye kujya gukina muri Kenya. Ati:”Ejo twaravuganye bambwira ko bashaka ko mbakinira gusa ibyo twumvikanye yambwiye ko bagiye kubikora ebana ntakibazo kirimo kabisa, Urebye ni ibintu byiza umutoza yarambwiye ndamubwira ko nta kibazo kbs nishimiye kuba ngiye gukina muri Kenya.”


Imanishimwe Emmanuel abaye umunyarwanda wa kane werekeje muri Kenya.

Uyu musore warumaze imyaka ibiri muri Rayon Sports yavuze ko ashimira ibyo Rayon Sports yamugejejeho kandi ko azahora ayizirikana ayisaba gukomeza gukora cyane kandi nabo batayigiye kure.

Emmanuel avuga ko yavuganye na bagenzi be bakina muri Kenya bari Abouba na Jacques bamubwira ko yaza kuko muri Kenya ari heza.


Ismaila Diarra rutahizamu w’umunya Mali ukinira Rayon Sports yamaze kwerekeza muri Kenya.

Umutoza Minnert yabwiye Ruhagoyacu ko aba bakinnyi yamaze kubagura umwe agasinya umwaka n’igice naho undi agasinya imyaka 2. Ati:”Diarra yasinye amezi 18 mu gihe Emmanuel yasinye amezi 24. Bazaza muri Leopards umwaka w’imikino urangiye”

Imanishimwe Emmanuel abaye umunyarwanda wa 4 ugiye gukina muri iyi shampiyona ya Kenya nyuma ya Tuyisenge Jeques, Sibomana Abouba ndetse na Mutuyimana Evaliste.

Mu myaka 2 abakinnyi 6 bamaze kuba muri Rayon Sports berekeza muri Kenya kuko retse aba 2 baraza biyongera kuri Sibomana Abouba na Nizigiyimana Karim Makenzi bagiye muri Gor Mahia ndetse na Ndayisenga Fuad na Hategekimana Aphrodice Kanombe bagiye muri S ofapaka n’ubwo batahatinze bahise bahava kubera ibibazo by’amikoro iyi kipe yagize.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo