Kwamamaza

Imikino

Abahagarariye u Rwanda muri Brazil bafashe ingamba zabahesha imidari amazi atararenga inkombe

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
Abahagarariye u Rwanda muri Brazil bafashe ingamba zabahesha imidari amazi atararenga inkombe

Umuyobozi wa Komite Olympic y’u Rwanda n’umunyamabanga we bagiranye ibiganiro n’abakinnyi bahagarariye u Rwanda muri Brazil ngo barebere hamwe icyo bamaze kugeraho n’icyo bahindura ngo imidari iboneke kuko nta n’umwe u Rwanda rurabona.

Abakinnyi 2 b’u Rwanda bamaze gukina Adrien Niyonshuti mu magare ntiyabashije kurangiza irushanwa na ho Umurungi Johhana woga metero 100 yabaye uwa 44 muri 45 bakinnye.

Ibi bigaragaza ko umusaruro ari mukeya nyamara abanyarwanda baratumwe imidari ngo baheshe ishema u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga.

Uyu musaruro udashimishije ni wo watumye Bayigamba Robert umuyobozi wa komite Olympic ndetse n’umunyamabanga we Rutagengwa Philibert bagirana ibiganiro n’abakinnyi ngo basuzumire hamwe uko abakinnye bitwaye ndetse no kungurana ibitekerezo ku byafasha abatarakina, ibyo gukosorwa no kunozwa muri gahunda ziri imbere zijyanye no gutegura abakinnyi n’amarushanwa ku buryo bw’ubunyamwuga.

Bayigamba Robert yavuze ko abatarakina bakwiye kumenya ko baje ku rugamba bataje gutembera. Ati:”Abasigaje gukina twababwiye ngo bagerageze kuduha amahirwe yo kugera kuri podium kuko ntabwo baje baje gutembere baritoza hari abari muri za masaje ikindi kandi hari abakiri mu nzira na bo nibagira amahirwe yo kumva iki kiganiro ni ukubabwira ko baje baje ku rugamba,….. turabifuriza amahirwe yose”

Niyonshuti Adrien yavuze ko nubwo batsinzwe hari ibyo bigiyemo ahereye kuri Johhana ndetse na we ubwe.

Ati:”Ndahera kuri Johhana, uyu mwana w’umukobwa wakoze mu koga yavuze ko hari byinshi yahigiye ntekereza ko mu myaka 4 amasomo yahavanye hari icyo azamugezaho. Nanjye ku giti cyange tuganira ku byo nigiye mu byago nagize n’ibyo nakuyemo ntekereza ko ubutaha yaba ari jyewe cyangwa hagenda undi mukinnyi w’umunyarwanda ku magare yazajyana amagare 2 rimwe ryagira ikibazo agafata irindi atarindiriye rya rindi uhabwa n’abateguye amarushanwa.”

Adrien kandi yemeye ko kuba yarajyanye igare rimwe kandi afite arenze rimwe yagize uburangare, ati:”Ni nk’uburangare bwabayeho kuko amagare abiri nari nyafite mba mfite amagare 5 mu ikipe nkinira biza kurangira mvuze nti ok kuva mu kwezi kwa mbere nkinisha igare rimwe kandi nta kibazo ngize kandi na mbere yuko nza hano nari nakinnye umukino w’ibirometero bingana n’ibya hano kandi nta kibazo nari nagize ariko byarangiye ngize impanuka”

Iki kiganiro cyarimo abakinnyi, abatoza, abaganga, abakanika amagare n’abandi bashinzwe imirimo itandukanye ifasha abakinnyi b’abanyarwanda kwitwara neza.

IBITEKEREZO

  • Harerimana jean claude Yanditse:

    Bagerageze ntibacike intege

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza