Abagore bakomorewe gukina Basketball bambaye igitambaro (Hijab)

Ishyirahamwe ry’umupira w’intoki wa Basketball ku Isi (FIBA) kuri ubu ryamaze gutora rinemeza itegeko ryemerera abakinnyi gukinana Hijab ku mutwe.

Hijab ni igitambaro cyangwa umwambaro wambarwa n’igitsinagore ku mutwe kugira ngo bikwize batagaragaza mu maso habo kuri buri wese, ibi bikaba bimenyerewe yewe binazwi cyane mu bayoboke b’idini ya Isilamu aho biri muri amwe mu mahame bagenderaho.

Mu mategeko yari asanzwe y’ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball byari bibujijwe ku mukinnyi uwo ari we wese cyane ku bari n’abategarugori gukinana Hijab yewe n’iyo byaba mu myitozo atari no ku mukino nyirizina.

Mu mwaka wa 2014 ikipe y’igihugu y’abagore ya Qatar ya Basketball yaje gukurwa mu irushanwa ry’igikombe cya Asia kubera ko bari banze kwica amahame bagenderaho yo kwambara Hijab bakemeza ko FIBA nitabareka ngo bakine bazambaye bava mu irushanwa, ariko nk’uko itegeko icyo gihe ryabibabuzaga n’ubundi byarangiye bakuwe mu irushanwa kuko banze kuzikuramo.

kuri uyu wa Kane FIBA yasohoye itangazo ryemerera abagore gukina bambaye Hijab mu mukino wa Basketball aho iri tegeko rizatangira gushyirwa mu bikorwa tariki ya 1 Ukwakira 2017.

Iri tegeko ryatangiye kwigwaho mu mwaka wa 2014 na FIBA nyuma y’uko hari ibihugu byinshi byasabaga ko kubera imyemerere yabyo batazajya bemerera abari n’abategarugori babo gukina batikwije nk’uko amahame abibategeka.

David K. Mugaragu

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo

Tanga Igitekerezo