ASPOR yakuyeho urujijo ku rubanza Rayon Sports iregamo APR bapfa Imanishimwe

4

Umuyobozi wa ASPOR Rwamanywa Eugene , yemeje ko Imanishimwe ari umukinnyi wa APR FC

Ubuyobozi bw’ikipe ya ASPOR buremeza ko umukinnyi wabo Imanishimwe ari umukinnyi wa APR FC kuko ikipe ya Rayon Sports yamusinyishije bitemewe mu gihe APR FC yo yaciye mu nzira zemewe.

Imanishimwe Emmanuel aherutse kurangiza amasezerano mu ikipe ya Rayon Sports, ariko ubuyobozi bw’iyi kipe buhita butangaza ko bwayongereye.

Bukeye bwaho ariko APR FC na yo yahise ivuga ko uyu musore bamaze kumusinyisha bamuguze. Ni ibintu byakuruye impaka aho buri kipe ivuga ko ariyo ifite uyu mukinnyi byemewe kuko buri yose yavugaga ko yamusinyishije amasezerano kandi bakavuga ko bose banyuze mu nzira zemewe.

Ibi byatumye Rayon Sports irege muri FERWAFA ko APR yabatwariye umukinnyi. Mu gihe ariko FERWAFA yari itarasubiza iyi kipe, ubuyobozi bwa ASPOR uyu mukinnyi yakuriyemo bwemeje ko bwamuhaye APR FC bidasubirwaho.

Umuyobozi wa ASPOR Rwamanywa Eugene avuga ko Imanishimwe ari umukinnyi wa ASPOR wakuriye mu ishuri ryayo ryigisha Ruhago rikorera i Kabuga ryitwa George Wear Training Center.

Uyu muyobozi avuga ko ari ho yavuye bamutiza muri Rayon Sports ku buntu. Ati: ”ni muri urwo rwego rero Rayon Sports yamudusabye tumubaha ku buntu tumubatiza ku buntu. Twumvikana ko bazamuha ibihumbi 500 bakazajya bamuhemba amafaranga ibihumbi 1500 turamubaha bamumarana imyaka 2”

Uyu muyobozi avuga ko muri ayo masezerano hari ibyo Imanishimwe yababwiraga ko batubahirizaga ariko bakamusaba kwihangana akabanza agatera imbere.

Ngo hasigaye igihe gito ngo shampiyo irangire ni bwo uyu mukinnyi yakomeje gushakisha ariko amakipe yose ntaze kureba ASPOR ahubwo akirebera umukinnyi ku giti cye ari na byo Rayon Sports yakoze ASPOR bo bita amakosa mu gihe APR FC yo yanyuze mu nzira zemewe ikegukana umukinnyi nk’uko uyu muyobozi yakomeje abivuga

Ati: ”Hasigaye nk’icyumweru kimwe ngo shampiyona irangire ni bwo twatangiye kumva ko hari amakipe amushaka ariko haba Rayon Sports n’izo twumvaga zose zimushaka nta n’umwe watuvugishaga bagiranaga ibiganiro n’umukinnyi. Nyuma nabyumvise ku ma radiyo no kuri za whatsApp bavuga ngo Rayon Sports yamwongereye andi masezerano yamusinyishije mbaza abantu bo muri Rayon Sports ndababwira nti ibyo mwakoze ntibyemewe, nti Emmanuel mwagombaga gutegereza akarangiza amasezerano hanyuma akagaruka muri ASPOR mukazaza tukagirana amasezerano kuko mu masezerano twari dufitanye niko bivuga."

Yakomeje agira ati : "Ibyo rero Rayon Sports ntiyabikoze ahubwo yihutiye kumusinyisha itanguranwa n’andi makipe yamushakaga ikora iryo kosa ariko nyuma noneho APR yo iza kuza kutureba mu buryo bwemewe n’amategeko tuyisaba ibyo twifuza n’umukinnyi abasaba ibyo yifuza barabimuha na twe ibyo twashakaga barabiduha turabasinyira byemewe n’amategeko ubu ni umukinnyi twebwe nka ASPOR twemeza ko twamuhaye ikipe ya APR.”

Emmanuel ubu ari kumwe n’abandi bakinnyi ba APR FC mu myitozo bitegura imikino ya gisirikare mu gihe Rayon Sports yo yatanze ikirego muri FERWAFA ivuga ko APR FC yayitwariye umukinnyi.

Yisangize Inshuti.

Ibitekerezo 4

  1. uriyamwana muramupfubije,aho mumujyanye azasubira inyuma,mumusubirane kumupfubura bizabagora cyane.

  2. Ariko rayon ntabantu bize igira binyangamugayo bayigira inama.
    ibi ASPOR ivuga se ko numva bidobanutse Rayon irarega ibiki?

    Indanga gaciro nabo zirabareba.
    cyane ku ikipe ufite izina nabakunzi benshi ikwiye kwiyubaha.
    Reka turebe amategeko ya Ferwafa icyo avuga

Tanga Igitekerezo