Kwamamaza

Imikino

AS Muhanga mu nzira zo gusubira aho yari yavanywe n’impuhwe za FERWAFA na AZAM

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
AS Muhanga mu nzira zo gusubira aho yari yavanywe n’impuhwe za FERWAFA na AZAM

Umukino ikipe ya AS Muhanga yakigana na Sunrise urangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, bihita biyishyira mu nzira yerekeza mu cyiciro cya kabiri nyuma yo kuzamurwa mu cyiciro cya mbere ku gisa n’impuhwe za FERWAFA na Azam, kuko yo na Etincelles zazanywe mu cyiciro cya mbere kugira ngo zuzuze umubare wifuzwaga n’umuterankunga wa shampiyona AZAM.

Sunrise ni yo yabanje igitego mu gice cya mbere gitsinzwe na Segawa Mike ariko AS Muhanga iza kukishyura umukino wenda kurangira mu minota y’inyongera, gitsinzwe na Bokota Labama wahoze witwa Umucunguzi ubwo yakiniraga ikipe ya Rayon Sports.

Kunganya uyu mukino kuri AS Muhanga birayishyira mu nzira ijya mu cyiciro cya kabiri kuko ku munsi w’ejo amakipe nka Espoir n’itsinda Rwamagana na ho Musanze FC igatsinda Police FC, bizaba birangiye AS Muhanga imanutse mu cyiciro cya kabiri.

AS Muhanga ubu igize amanota 15 aho ikurikira Rwamagana ifite amanota 23. Musanze FC ifite amanota 24 na ho Espoir ikagira amanota 25.

AS Muhanga umwaka ushize yari yatsindiwe muri kimwe cya kabiri na Bugesera FC ubwo bahataniraga kuza mu cyiciro cya mbere bityo ibura amahirwe yo kuzamuka.

Iyi kipe ariko yaje kuzanwa mu cyiciro cya mbere nyuma y’uko umuterankunga wa shampiyona y’icyiciro cya mbere AZAM avuze ko iyi shampiyona igomba gukinwa n’amakipe 16 bityo FERWAFA itegeka ko amakipe 2 yari yabaye aya nyuma umwaka ushize ndetse n’andi 2 yari yaviriyemo muri kimwe cya kabiri mu cyiciro cya kabiri yakina akishakamo amakipe abiri agomba kuza kuzuza uwo mubare umuterankunga yashakaga.

Gusa aya makipe ntiyakinnye kuko ikipe y’Isonga na SORWATE zanze gukina bityo AS Muhanga na Etincelles yari yamanutse mu cyiciro cya kabiri zihita zigororerwa kuzamurwa mu cyiciro cya mbere.

Bisa n’aho iyi kipe yo mu majyepfo y’u Rwanda inaniwe kubyaza umusaruro amahirwe yari yahawe yo kugarurwa mu cyiciro cya mbere itari yakoreye mu mikino ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri.

Kuri uyu wa kabiri kandi hari indi mikino yabaye ikipe ya AS Kigali yatsinze Etincelles cyangwa ibitego 3 kuri 2, naho Bugesera itsinda Gicumbi ibitego 3 ku busa.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza