Kwamamaza

Imikino

AS Kigali yanyomoje ibya Muhadjir na Onesme bivugwa ko bagiye muri APR FC

Yanditswe

kuya

na

Alexis Musabirema
AS Kigali yanyomoje  ibya Muhadjir na Onesme bivugwa ko  bagiye muri APR FC

Twizerimana Onesm ibumoso aravugwa kwerekeza muri APRFC.

Ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali buravuga ko abakinnyi babo Muhadjir na Onesm batarajya muri APR FC gusa bukemera ko bagiranye ibiganiro.

Amakuru agera kuri Makuruki.rw aravuga ko Hakizimana Muhadjir wari umaze icyumweru kimwe asinyiye AS Kigali avuye muri Mukura ndetse na Twizerimana Onesm bamaze kugurwa n’ikipe ya APR FC.

Miliyoni ziyinga 12 ni zo zivugwa ko zatwanzwe kuri aba basore uko ari 2. Nubwo aya makuru avuga ko aba bakinnyi baguzwe ariko, ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali bwo bwanyomoje ayo makuru bushimangira ko ibyo atari byo nubwo bemeza ko ibiganiro hagati y’amakipe yombi byabayeho.

Joseph Nshimiye ushinzwe imitegurire y’ikipe (team manager) ya AS Kigali avugana na Makuruki.rw yagize ati: ”Ibyo sibyo barabeshya, ntabwo ari byo rwose ntabwo yigeze ibagura, gusa twaraganiriye ariko ibiganiro ntaho biragera. Batweretse icyo bashaka ariko ntiturabasubiza.”

Joseph ariko avaga ko baramutse babonye ibyo bifuza byagura aba basore babatanga nubwo atadutangarije ingano y’ibyo bashaka. Ati: ”Baramutse baduhaye ibyo dushaka twababaha nta kibazo. Ibyo dushaka ni ibanga ntabwo nabivuga.”


Muhadjiri amaze icyumweru kimwe asinyiye AS Kigali

Aba bakinnyi baramutse berekeje muri APR FC baba biyongereye kuri Habyarimana Innocent, Nshimiyimana Imran na Mvuyekure Emery yakuye muri Police FC ndetse na Nsabimana Aimable na Itangishaka Blaise yakuye muri Marines FC

Twizerimana Onesm ni we rutahizamu iyi kipe yari isigaranye nyuma yo gutakaza Sugira Ernest werekeje muri Vita Club. Naho Hakizimana Muhadjir we yari amaze icyumweru kimwe gusa aguzwe na AS Kigali avuye muri Mukura VS.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza Car Free Day/ 18/02/2018
Kwamamaza
Perezida KAGAME avuga ku manyanga mu Iyubakwa rya Hotel ya FERWAFA n’ikibazo cy’abana bo ku mihanda
KAGAME avuga kuri za Mission z’abayobozi zidasobanutse
IBYO ABANYAMAKURU BAVUGA KU IYEGURA RYA Fred MUVUNYI ku buyobozi bwa RMC
Uwari V/Perezida w’Urukiko rw’Urukiko rurinda Itegeko Nshinga/ Burundi
RUNIGA avuga uko bazinjira Congo
Ubutumwa bw’Umuturage kuri Perezida KAGAME
Kwamamaza